Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Abubatsi b’Amahoro basanze umupira w’amaguru wabafasha gukura abana mumihanda bahita basinyana amasezerano na Kigali Masita Sport Center

radiotv10by radiotv10
21/06/2021
in SIPORO
0
Abubatsi b’Amahoro basanze umupira w’amaguru wabafasha gukura abana mumihanda bahita basinyana amasezerano na Kigali Masita Sport Center

????????????????????????????????????

Share on FacebookShare on Twitter

KIGALI MASITA SPORT CENTER n’ikigo cy’Abubatsi b’Amahoro (Amahoro Builders) basinyanye amasezerano y’igihe kirekire, amasezerano azatuma bafatanya mu kurera no kuzamura urwego rw’ubuzima bw’abana bavuye mu muhanda barererwa muri iki kigo kiri Kabeza mu mujyi wa Kigali.

Rubon Schär (hagati), umusuwisi ufite amamuko mu Rwanda yakoze amahugurwa mu ya siporo mu Butaliyani akinira Cameroon y’abatarengeje imyaka 17 kuri ubu akaba ariwe ushinzwe igaragara ryiza rya Kigali Masita Sport Center

Amahoro Builders cyangwa se ABUBATSI B’AMAHORO, ni ikigo gifite amashami atandukanye hirya no hino mu gihugu ari nabyo byatumye bagira ishami muri Kabeza.

Iki kigo rero gifata abana babayeho nabi abenshi baba baba mu mihanda barara mu miferege (Ingangi), aba bana barafatwa bagashyirwa hamwe bakagaburirwa, bagasubizwa mu mashuri bakanahabwa amasomo yihariye atuma bava mu myumvire y’ubuzerezi no kwishora mu biyobyabwenge nk’uko byasobanuwe na Rev.Dr.Appoline Kabera Bazubagira umuyobozi w’iki kigo ndetse uri muri 14 bashinze iki kigo mu Rwanda mu 2013 mu karere ka Ngoma mu ntara y’uburasirazuba.

“Abana tuba dufite mu kigo bamwe bakunda kubita inzererezi kuko baba bibera mu mihanda. Bimwe mu byo dukora ni ugukura abana mu buzererezi bwo mu mihanda, tugafasha ababyeyi babo kwiteza imbere tugafasha n’imiryango iba mu makimbirane. Twumva dufite intego yagutse yo gufasha umuryango nyarwanda kubaho neza no kwiteza imbere”Rev.Dr.Appoline Kabera

Kigali Masita Sport Center ihagarariwe na Eric Ntwari (Ibumoso) na Rev.Dr.Appoline Kabera Bazubagira (iburyo) umuyobozi w’Abubatsi b’Amahoro ubwo bashyiraga umukono ku masezerano

Ese umwanya agera mu kigo cy’Abubatsi b’Amahoro binyuze mu zihe nzira?

Rev.Dr.Appoline Kabera Bazubagira avuga ko umwana runaka agera mu kigo binyuze ku bushakashatsi bakamenya aho uwo mwana ari bagatangira bamuganiriza kzageza igihe bamugeza mu kigo.

“Dufite abakozi beza babihuguriwe kandi bashoboye, nibo babasanga aho ahitwa mu ngangi aho baba bari hanyuma bakabatumira bamara kwemera bakaza mu kigo. Umunsi wa mbere iyo bahageze barakarabywa, bagahabwa imyenda myiza, inkweto bakambara noneho tukabasaba ko batangira ubujyanama.

Icyiciro cy’ubujyanama rero kimara amezi atatu ku mwana wakurikiye neza. Iyo bamaze amezi atatu bahabwa izo nama baba bamaze kureka ibiyobyabwenge, kurara mu muhanda mu gihe cyo kubasubiza iwabo dusaba ababyeyi tukabasura nabo bagahabwa ubujyanama kugira ngo bitegure kuzakira umwana ku buryo atazasubira mu nama”

“Nyuma umwana nibwo asubizwa mu ishuri. Umwana dusubiza mu ishuri ni umwana uba wararangije neza icyiciro cy’ubujyanama ndetse akaba yaranasubiye mu iwabo ndetse bigaragara ko ingeso mbi zose yaziretse”

Abana bazanwa mu kigo cy’Amahoro Builders basanze harimo abafite impano muri ruhago

Bamwe mu bakozi bita ku bana baba mu kigo cy’Amahoro Builders

Rev.Dr.Appoline Kabera Bazubagira avuga ko ubujyanama batanga bubamo ubwo mu matsinda ndetse n’ubujyanama butangwa ku muntu ku giti cye.

Ubujyanama bwo mu matsinda ahanini bakoresha imikino cyane umupira w’amaguru.

“Umupira w’amaguru ni umwe mu mikino ituma abana bahinduka, bakiga kubahana, kureka kurwana mbese umwana akagira imico yuzuye y’ubumuntu ku buryo iyo bamukandagiye bakina adahita aterana ingumi.

Nyuma y’uko tubikoresheje kuva mu 2017 dukoresha umupira w’amaguru n’ubujyanama, twasanze hari abana bafite impano zikomeye, duhitamo kubatoza uwo mukino bitari ubujyanaman gusa ahubwo ku buryo impano zabo zakuzwa zikazabagirira akamaro ku hazaza habo”

“Muri uko kubitegura rero twahuye na Ntwari Eric aradusura arishima na twe tuza kumenya ko duhuje imbaraga na Eric Ntwari uhagarariye uruganda rwa MASITA byafasha abana kujya bakina basa neza kuko ubundi bakinaga bambaye imyenda ivangavanze.

“Tumaze kumva ko MASITA ihari twasanze tugomba kubambika bagasa neza bityo byabindi byiza bakora baramutse babikoreye mu myenda yabugenewe byarushaho kuba byiza, amasezerano ya MASITA tuzayabyaza umusaruro.

“MASITA twasinyanye amasezerano asesuye y’igihe kirekire kubera ko ntabwo twenda kubireka kuko aba bana bari mu byiciro byinshi kuko tunagira barumuna babo ndetse tuzanakomeza kwakira abandi kuko igikorwa cyo gukura abana mu buzerezi gihangayikishije kandi ntabwo twahagarika icyo kibazo abo bana bagihari. Umurimo dukora uragutse kuko uretse n’aba bana hari n’ibibazo biba bijyanye n’amakimbirane tuba tugomba gukemura” Rev.Dr.Appoline Kabera

Eric Ntwari (Ibumoso) ari kumwe na Rev.Dr.Appoline Kabera Bazubagira (Iburyo)

Eric Ntwari umuyobozi wa Kigali Masita Sport Center mu Rwanda avuga ko imikoranire bafitanye n’Abubatsi b’Amahoro “AMAHORO BUILDERS” areba cyane igikorwa cyo kuzamura impano z’abana barererwa muri iki kigo.

“Nyuma y’uko Amahoro Builders batubwiye ko bashaka gukoresha siporo nk’intwaro yafasha mu kurera neza abana bakuye mu muhanda, twasanze ari gahunda nziza bityo duhita dusinyana amasezerano y’igihe kirekire bityo aba bana bazazamukane na MASITA”

Eric Ntwari umuyobozi uhuza abakiliya bari mu Rwanda n’uruganda rwa MASITA ruri mu Buholandi biciye muri Kigali MASITA Sport Center iduka n’ubundi usangamo buri kimwe kijyanye n’ibikoresho bya siporo

Kigali Masita Sport Center iyobowe na Eric Ntwari mu Rwanda ifasha abakiliya bari imbere mu gihugu kubasha kubona ibikoresho byose bya siporo byaba bike cyangwa byinshi bitarindiriye ko bajya mu Buholandi aho uruganda rwa MASITA rubarizwa.

Muri iki gikorwa Patrick Habarugira umunyamakuru wa RBA yaganiriye n’abana abagira inama yo kugira ikinyabupfura kuko ngo niryo shingiro rituma impano bafite yazagira akamaro

Biciye muri Kigali Masita Sport Center imyenda ivuye ku ruganda igera mu Rwanda byoroshye kandi itagira inenge

Ifoto y’urwibutso nyuma y’igikorwa cyahuje KIgali Masita Sport Center n’Abubatsi b’Amahoro “Amahoro Builders”

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × four =

Previous Post

Muvandimwe Jean Marie Vianney “Kurzawa” yateye ivi yambika impeta umukunzi we

Next Post

Guinea: EBOLA ntikibarizwa ku butaka bw’iki gihugu

Related Posts

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Nyuma yo guhanishwa na CAF imikino itanu no gucibwa amande angana n’amadolari ibihumbi 100 ($100,000), umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal,...

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

IZIHERUKA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye
IMIBEREHO MYIZA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Guinea: EBOLA ntikibarizwa ku butaka bw’iki gihugu

Guinea: EBOLA ntikibarizwa ku butaka bw’iki gihugu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.