KIGALI MASITA SPORT CENTER n’ikigo cy’Abubatsi b’Amahoro (Amahoro Builders) basinyanye amasezerano y’igihe kirekire, amasezerano azatuma bafatanya mu kurera no kuzamura urwego rw’ubuzima bw’abana bavuye mu muhanda barererwa muri iki kigo kiri Kabeza mu mujyi wa Kigali.
Rubon Schär (hagati), umusuwisi ufite amamuko mu Rwanda yakoze amahugurwa mu ya siporo mu Butaliyani akinira Cameroon y’abatarengeje imyaka 17 kuri ubu akaba ariwe ushinzwe igaragara ryiza rya Kigali Masita Sport Center
Amahoro Builders cyangwa se ABUBATSI B’AMAHORO, ni ikigo gifite amashami atandukanye hirya no hino mu gihugu ari nabyo byatumye bagira ishami muri Kabeza.
Iki kigo rero gifata abana babayeho nabi abenshi baba baba mu mihanda barara mu miferege (Ingangi), aba bana barafatwa bagashyirwa hamwe bakagaburirwa, bagasubizwa mu mashuri bakanahabwa amasomo yihariye atuma bava mu myumvire y’ubuzerezi no kwishora mu biyobyabwenge nk’uko byasobanuwe na Rev.Dr.Appoline Kabera Bazubagira umuyobozi w’iki kigo ndetse uri muri 14 bashinze iki kigo mu Rwanda mu 2013 mu karere ka Ngoma mu ntara y’uburasirazuba.
“Abana tuba dufite mu kigo bamwe bakunda kubita inzererezi kuko baba bibera mu mihanda. Bimwe mu byo dukora ni ugukura abana mu buzererezi bwo mu mihanda, tugafasha ababyeyi babo kwiteza imbere tugafasha n’imiryango iba mu makimbirane. Twumva dufite intego yagutse yo gufasha umuryango nyarwanda kubaho neza no kwiteza imbere”Rev.Dr.Appoline Kabera
Kigali Masita Sport Center ihagarariwe na Eric Ntwari (Ibumoso) na Rev.Dr.Appoline Kabera Bazubagira (iburyo) umuyobozi w’Abubatsi b’Amahoro ubwo bashyiraga umukono ku masezerano
Ese umwanya agera mu kigo cy’Abubatsi b’Amahoro binyuze mu zihe nzira?
Rev.Dr.Appoline Kabera Bazubagira avuga ko umwana runaka agera mu kigo binyuze ku bushakashatsi bakamenya aho uwo mwana ari bagatangira bamuganiriza kzageza igihe bamugeza mu kigo.
“Dufite abakozi beza babihuguriwe kandi bashoboye, nibo babasanga aho ahitwa mu ngangi aho baba bari hanyuma bakabatumira bamara kwemera bakaza mu kigo. Umunsi wa mbere iyo bahageze barakarabywa, bagahabwa imyenda myiza, inkweto bakambara noneho tukabasaba ko batangira ubujyanama.
Icyiciro cy’ubujyanama rero kimara amezi atatu ku mwana wakurikiye neza. Iyo bamaze amezi atatu bahabwa izo nama baba bamaze kureka ibiyobyabwenge, kurara mu muhanda mu gihe cyo kubasubiza iwabo dusaba ababyeyi tukabasura nabo bagahabwa ubujyanama kugira ngo bitegure kuzakira umwana ku buryo atazasubira mu nama”
“Nyuma umwana nibwo asubizwa mu ishuri. Umwana dusubiza mu ishuri ni umwana uba wararangije neza icyiciro cy’ubujyanama ndetse akaba yaranasubiye mu iwabo ndetse bigaragara ko ingeso mbi zose yaziretse”
Abana bazanwa mu kigo cy’Amahoro Builders basanze harimo abafite impano muri ruhago
Bamwe mu bakozi bita ku bana baba mu kigo cy’Amahoro Builders
Rev.Dr.Appoline Kabera Bazubagira avuga ko ubujyanama batanga bubamo ubwo mu matsinda ndetse n’ubujyanama butangwa ku muntu ku giti cye.
Ubujyanama bwo mu matsinda ahanini bakoresha imikino cyane umupira w’amaguru.
“Umupira w’amaguru ni umwe mu mikino ituma abana bahinduka, bakiga kubahana, kureka kurwana mbese umwana akagira imico yuzuye y’ubumuntu ku buryo iyo bamukandagiye bakina adahita aterana ingumi.
Nyuma y’uko tubikoresheje kuva mu 2017 dukoresha umupira w’amaguru n’ubujyanama, twasanze hari abana bafite impano zikomeye, duhitamo kubatoza uwo mukino bitari ubujyanaman gusa ahubwo ku buryo impano zabo zakuzwa zikazabagirira akamaro ku hazaza habo”
“Muri uko kubitegura rero twahuye na Ntwari Eric aradusura arishima na twe tuza kumenya ko duhuje imbaraga na Eric Ntwari uhagarariye uruganda rwa MASITA byafasha abana kujya bakina basa neza kuko ubundi bakinaga bambaye imyenda ivangavanze.
“Tumaze kumva ko MASITA ihari twasanze tugomba kubambika bagasa neza bityo byabindi byiza bakora baramutse babikoreye mu myenda yabugenewe byarushaho kuba byiza, amasezerano ya MASITA tuzayabyaza umusaruro.
“MASITA twasinyanye amasezerano asesuye y’igihe kirekire kubera ko ntabwo twenda kubireka kuko aba bana bari mu byiciro byinshi kuko tunagira barumuna babo ndetse tuzanakomeza kwakira abandi kuko igikorwa cyo gukura abana mu buzerezi gihangayikishije kandi ntabwo twahagarika icyo kibazo abo bana bagihari. Umurimo dukora uragutse kuko uretse n’aba bana hari n’ibibazo biba bijyanye n’amakimbirane tuba tugomba gukemura” Rev.Dr.Appoline Kabera
Eric Ntwari (Ibumoso) ari kumwe na Rev.Dr.Appoline Kabera Bazubagira (Iburyo)
Eric Ntwari umuyobozi wa Kigali Masita Sport Center mu Rwanda avuga ko imikoranire bafitanye n’Abubatsi b’Amahoro “AMAHORO BUILDERS” areba cyane igikorwa cyo kuzamura impano z’abana barererwa muri iki kigo.
“Nyuma y’uko Amahoro Builders batubwiye ko bashaka gukoresha siporo nk’intwaro yafasha mu kurera neza abana bakuye mu muhanda, twasanze ari gahunda nziza bityo duhita dusinyana amasezerano y’igihe kirekire bityo aba bana bazazamukane na MASITA”
Eric Ntwari umuyobozi uhuza abakiliya bari mu Rwanda n’uruganda rwa MASITA ruri mu Buholandi biciye muri Kigali MASITA Sport Center iduka n’ubundi usangamo buri kimwe kijyanye n’ibikoresho bya siporo
Kigali Masita Sport Center iyobowe na Eric Ntwari mu Rwanda ifasha abakiliya bari imbere mu gihugu kubasha kubona ibikoresho byose bya siporo byaba bike cyangwa byinshi bitarindiriye ko bajya mu Buholandi aho uruganda rwa MASITA rubarizwa.
Muri iki gikorwa Patrick Habarugira umunyamakuru wa RBA yaganiriye n’abana abagira inama yo kugira ikinyabupfura kuko ngo niryo shingiro rituma impano bafite yazagira akamaro
Biciye muri Kigali Masita Sport Center imyenda ivuye ku ruganda igera mu Rwanda byoroshye kandi itagira inenge
Ifoto y’urwibutso nyuma y’igikorwa cyahuje KIgali Masita Sport Center n’Abubatsi b’Amahoro “Amahoro Builders”