Umutoza w’Umunya-Tunisia Afahmia Lotfi wirukanywe mu ikipe ya Rayon Sports FC mu kwezi k’Ukwakira 2025, yanze akazi gashya ko kuba umuyobozi wa tekinike (directeur technique) yari yahawe na komite nshya y’agateganyo y’iyi kipe iyobowe na Murenzi Abdallah.
Afahmia Lotfi yirukanwe ku butoza bwa Rayon Sports FC abanje guhagarikwa n’ubuyobozi bwariho bwari buyobowe na perezida Twagirayezu Thaddée.
Murenzi Abdallah amaze guhabwa iyi kipe mu nzibacyuho izarangira kuya 25 Gashyantare 2026 yifuje guha akazi uyu mutoza ariko akaba Directeur technique kuko ubu Bruno Ferry ariwe ufite akazi nk’umutoza mukuru.
Afahmia Lotfi yemereye Radio /TV 10 ko Rayon Sports FC yamusabye ko yayibera Directeur technique ariko akayihakanira.
Ati “ Yego yarabinsabye ariko ubu ndi kuruhuka, ndananiwe , nkeneye kubanza gutuza nkaruhuka, umuryango wanjye wari unkeneye.”
Uyu mutoza yavuze ko Rayon Sports FC itaramwishyura nkuko yari yabyemeye ko izamwishyura mu bice ariko ikaba itaramuha n’igice na kimwe, gusa nabyo ngo ntaramenya niba azayirega kuko ubu icyo ashyize imbere ari ukuruhuka.
Aho ari iwabo muri Tuniziya yavuze ko Imana nibishaka azagaruka gutoza mu Rwanda , ariko igihe atazi.
Afahmia Lotfi yageze mu Rwanda aje gutoza Mukura VS, nyuma aza gukomereza muri Rayon Sports FC atatinzemo ahita yirukanwa.
Taliki ya 14 Ugushyingo 2025, nibwo Rayon Sports FC yatangaje ku mugaragaro ko yirukanye Afahmia Lotfi n’uwari umwungiriza we Azouz Lotfi nawe w’umunyatuniziya, hari hashize ukwezi kumwe abanje guhagarikwa.
Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10











