Saturday, November 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 yihanangirije kimwe mu bitangazamakuru bikomeye muri Congo

radiotv10by radiotv10
28/07/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO, POLITIKI
0
Mu mujinya mwinshi AFC/M23 yageneye ubutumwa ubutegetsi bwa Congo inaburira igisirikare cy’u Burundi
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 riranenga Radio Okapi iterwa inkunga n’Umuryango w’Abibumbye, riyishinja kubogama no kutariha umwanya mu byo iritangazaho biryibasira, rikavuga ko rigiye gufata ingamba zikwiye kugira ngo ribishyireho akadomo.

Ni nyuma yuko iki gitangazamakuru cya Radio Okapi gitangaje ko mu bice bimwe bigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 bikomeje kuberamo ibikorwa bibi.

Mu nkuru iyi Radio iherutse gutangaza, igaragza ko hagatati ya tariki 03 na 25 Nyakanga 2025, muri Komini ya Goma n’iya Kalisimbi, habayemo ibikorwa by’ubwicanyi byahitanye abantu 10.

Iyi radio igaragaza ibyatangajwe n’Umuryango ‘Goma Hebdo’ yavuze ko AFC/M23 yagiye ita muri yombi rumwe mu rubyiruko ntacyo rushinjwa.

Nanone kandi yatangaje ko hari ubujura bwakozwe ahantu 65 harimo 39 ho muri Kalisimbi ndetse n’ahandi 26 ho muri Goma.

Nyuma y’iyi nkuru, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatambukije ubutumwa bwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Nyakanga 2025, anenga ibikomeje gutangazwa n’iyi Radio byibasira iri huriro.

Kanyuka yagaragaje ko “Radio Okapi iterwa inkunga n’Umuryango w’Abibumbye, ikomeje guhonyora uburenganzira bwo guha umwanya abavugwa mu nkuru ngo bisobanure.”

Ati “Turagaragaza agahinda kandi k’uburyo Radio Okapi itangaza amakuru arebana na Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) irenga ku mahame yo kutabogama, ubunyamwuga bw’itangazamakuru ndetse n’ubwisanzure rusange.”

Lawrence Kanyuka avuga ko “iyi radio y’Umuryango w’Abibumbye” yahawe urubuga rwo kugendera kuri politiki ya propaganda yibasira AFC/M23 yirengagiza uburenganzira bwacu bwo kwisobanura.”

Yavuze ko Radio Okapi itigeze yemerera umuntu uwo ari we wese yaba mu buryo bwo kuba ahibereye cyangwa ubundi, bwo kuba yagira icyo avuga ku bitangazwa kuri AFC/M23, ndetse ntinagenzure ukuri ku biba bishinjwa iri Huriro.

Kanyuka uvuga ko ubu buryo bukoreshwa n’iyi radio bubangamiye iri Huriro AFC/M23, yavuze kandi ko bagerageje kuvugisha abayobozi b’iyi Radio, ariko bikananirana.

Ati “Bizaba ngombwa ko Umuryango wacu ufata ingamba zigamije guhagarika iyi propaganda idafite ishingiro yo kurenga ku bwisanzure rusange bikorwa n’iyi Radio y’Umuryango w’Abibumbye.”

Umuvugizi wa AFC/M23 yasoje ubutumwa bwe yibutsa ko mu bice byabohowe n’iri Huriro, hari ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwo gutangaza amakuru atabogamye kandi yagenzuriwe ukuri, ndetse no kuba abantu bavugwa mu nkuru bagomba guhabwa urubuga rwo kugira icyo batangaza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 13 =

Previous Post

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

Next Post

AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

Related Posts

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

by radiotv10
01/11/2025
0

Abayobozi b’Ihuriro AFC/M23 barimo Umuhuzabikorwa waryo, Corneille Nangaa; bitabiriye umuhango wo guherekeza bwa nyuma Musenyeri Faustin Ngabu wabaye Umushumba wa...

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

by radiotv10
01/11/2025
0

Madamu Samia Suluhu Hassan wo mu ishyaka Chama Cha Mapinduzi, yatsinze amatora y'Umukuru w'Igihugu cya Tanzania, ku majwi 97,66%, nk’uko...

Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

by radiotv10
31/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryamaganye ibyo gufungura Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Goma, byavugiwe...

Eng.-AFC/M23 responds to France’s remarks about reopening Goma International Airport

Eng.-AFC/M23 responds to France’s remarks about reopening Goma International Airport

by radiotv10
31/10/2025
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo (DRC), has strongly criticized France’s recent remarks...

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

by radiotv10
30/10/2025
0

Umuryango urwanya Ubushomeri n’Iyicarubozo ALUCHOTO watanze umuburo ko Abarundi baba mu Bihugu bimwe nka Tanzania na Malawi, bari gukorerwa ibikorwa...

IZIHERUKA

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda
AMAHANGA

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

by radiotv10
01/11/2025
0

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

01/11/2025
Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

31/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.