Ihuriro AFC/M23 riranenga Radio Okapi iterwa inkunga n’Umuryango w’Abibumbye, riyishinja kubogama no kutariha umwanya mu byo iritangazaho biryibasira, rikavuga ko rigiye gufata ingamba zikwiye kugira ngo ribishyireho akadomo.
Ni nyuma yuko iki gitangazamakuru cya Radio Okapi gitangaje ko mu bice bimwe bigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 bikomeje kuberamo ibikorwa bibi.
Mu nkuru iyi Radio iherutse gutangaza, igaragza ko hagatati ya tariki 03 na 25 Nyakanga 2025, muri Komini ya Goma n’iya Kalisimbi, habayemo ibikorwa by’ubwicanyi byahitanye abantu 10.
Iyi radio igaragaza ibyatangajwe n’Umuryango ‘Goma Hebdo’ yavuze ko AFC/M23 yagiye ita muri yombi rumwe mu rubyiruko ntacyo rushinjwa.
Nanone kandi yatangaje ko hari ubujura bwakozwe ahantu 65 harimo 39 ho muri Kalisimbi ndetse n’ahandi 26 ho muri Goma.
Nyuma y’iyi nkuru, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatambukije ubutumwa bwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Nyakanga 2025, anenga ibikomeje gutangazwa n’iyi Radio byibasira iri huriro.
Kanyuka yagaragaje ko “Radio Okapi iterwa inkunga n’Umuryango w’Abibumbye, ikomeje guhonyora uburenganzira bwo guha umwanya abavugwa mu nkuru ngo bisobanure.”
Ati “Turagaragaza agahinda kandi k’uburyo Radio Okapi itangaza amakuru arebana na Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) irenga ku mahame yo kutabogama, ubunyamwuga bw’itangazamakuru ndetse n’ubwisanzure rusange.”
Lawrence Kanyuka avuga ko “iyi radio y’Umuryango w’Abibumbye” yahawe urubuga rwo kugendera kuri politiki ya propaganda yibasira AFC/M23 yirengagiza uburenganzira bwacu bwo kwisobanura.”
Yavuze ko Radio Okapi itigeze yemerera umuntu uwo ari we wese yaba mu buryo bwo kuba ahibereye cyangwa ubundi, bwo kuba yagira icyo avuga ku bitangazwa kuri AFC/M23, ndetse ntinagenzure ukuri ku biba bishinjwa iri Huriro.
Kanyuka uvuga ko ubu buryo bukoreshwa n’iyi radio bubangamiye iri Huriro AFC/M23, yavuze kandi ko bagerageje kuvugisha abayobozi b’iyi Radio, ariko bikananirana.
Ati “Bizaba ngombwa ko Umuryango wacu ufata ingamba zigamije guhagarika iyi propaganda idafite ishingiro yo kurenga ku bwisanzure rusange bikorwa n’iyi Radio y’Umuryango w’Abibumbye.”
Umuvugizi wa AFC/M23 yasoje ubutumwa bwe yibutsa ko mu bice byabohowe n’iri Huriro, hari ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwo gutangaza amakuru atabogamye kandi yagenzuriwe ukuri, ndetse no kuba abantu bavugwa mu nkuru bagomba guhabwa urubuga rwo kugira icyo batangaza.
RADIOTV10