Igisirikare cy’Ihuriro AFC/M23 cyungutse abasirikare b’abakomando 7 532 barangije imyitozo, binjijwe mu gisirikare mu muhango wayobowe n’Umugaba Mukuru wabo Maj Gen Sultani Makenga.
Iki gikorwa cyabereye Tshanzu muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruhuru, ku Cyumweru tariki 08 Gashyantare 2026.
AFC/M23 ivuga ko imyitozo yahawe aba bakomando, yari ikomeye kandi yateguranywe ubuhanga, ikaba ari kimwe mu bigize ingamba zihamye zo gushimangira ubushobozi bwa gisirikare bwa ARC.
Iri Huriro rivuga ko “Intego ari ukongera kubaka ubuyobozi bw’Igihugu mu buryo bufatika mu Gihugu hose. Iyi myitozo yibanze ku myitwarire myiza, guhuza hagati y’imitwe, no kubahiriza cyane amabwiriza y’ubuyobozi, nk’inkingi z’ingenzi z’umutwe w’ingabo uteguye neza kandi ukora neza.”
AFC/M23 ivuga kandi ko mu bice byabohowe, abasirikare ba AFC/M23 bagira uruhare rukomeye mu buzima rusange by’abadutuye, aho bakora uburinzi bwihariye bw’ibyo bice no kugenzura ko ibikorwa bihakorerwa bigenda neza.
Umugaba Mukuru w’abasirikare ba AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga yavuze ko ARC ikomeje kugaragaza ko ifite imyitwarire iboneye, kandi ubunararibonye bw’abagize uyu mutwe, buyifasha mu rugamba barimo.
Maj Gen Makenga, mu butumwa yagejeje kuri aba bakomando, yabibukije ko binjiye mu gisirikare gifite intego yo kubohora Igihugu cyose cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abagituye bakomeje gukandamizwa n’ubutegetsi bubi.
Yagize ati “Igihugu cyacu kiyobowe n’abantu badashoboye bibereye i Kinshasa, bagiye ku buyobozi batabikwiye, bakangiza Igihugu, basenya ibintu byose, bica abaturage b’Igihugu cyabo. Abanyekongo b’abavandimwe bacu babaye impunzi mu Bihugu byo hanze, abandi bava mu byabo bahunga mu bice binyuranye by’Igihugu.”
Yavuze ko ubutegetsi buriho muri Congo bukwiye kuzirengera ingaruka z’ibikorwa bibi buriho bukora. Ati “Barica abasivile, bahohotera abaturage, barasenya buri kimwe cyose gihari.”
Gen Makenga akomeza avuga ko ARC yahagurutse kugira ngo ihagarike ibi bikorwa byose bibi biriho bikorwa n’ubutegetsi buriho muri DRC, kandi ko bari gukoresha imbara zishoboka, bakaba barageze kuri byinshi.
Ati “Barwanyije umwanzi nubwo yari afite imbaraga n’ubufasha bukomeye, bazanye Ingabo z’Abarundi, bazana FDLR, bazana abacancuro b’abazungu baturutse mu Bihugu binyuranye, bakoresha amabandi yose babahuriza mu cyo bise Wazalendo, abo bose ARC yaraje irabakubita.”
Gen Makenga yabwiye aba bakomando ko imyitozo n’ubumenyi bahawe bagomba kubikoresha batanga umusanzu wabo muri uru rugamba AFC/M23 irimo.
Ati “Mugomba gutanga umusanzu wanyu mu kubaka Igihugu, abavandimwe banyu bamaze imyaka myinshi ari impunzi, bagomba gutahuka bakaza bakabaho mu mahoro.”
Umugaba Mukuru wa AFC/M23 iri Huriro rigomba kubaka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kikaba Igihugu cyubashywe ku ruhando mpuzamahanga. Ati “Tugomba kugira abaturage bubashywe, tukagira igisirikare cyiza, abaturage bacu bakaba abantu bubashywe.”
Yasabye aba Bakomando kuzarangwa n’imyitwarire myiza nk’uko abarwanyi b’iri Huriro basanzwe bitwara, kugira ngo babashe kurwanya abari mu gisirikare cya Congo barangwa n’imyitwarire mibi.
RADIOTV10











