Inzego z’ubuzima ku mugabane wa Afurika zatanze umuburo ko niba nta gikozwe , abarwayi ba COVID-19 barigupfa kubera kutabona umwuka mwiza wa Oxygen bakomeza kwiyongera.
Ikigo mpuzamahanga cy’ubuzima ishami rya Somalia, cyavuze ko Afurika muri iki gihe idafite umwuka wa Oxyegne uhagije wo kongererea abarwayi ba COVID19 bawukenera cyane.
Umuganga wo muri iki kigo yabwiye BBC ko, buri munsi hari abantu bari hagati ya Batanu n’icumi bahitanwa n’iki cyorezo ariko biturutse kukubura umwuka wa Oxygen uhagije.
Yavuze ko ibihugu bikennye bikwiye kureka kwihagararaho bigasaba inkunga ibikize ,kugirango bibashe kubona OXYEGN yo guha abarwayi, ngo bitabaye ibyo, COVID19 irakomeza gutwara ubuzima bw’abatari bake.
Yanditswe na Vedaste KUBWIMANA