AFURIKA: Abarwayi ba COVID-19 bapfa kubera kubura umwuka wa Oxygen barikwiyongera

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inzego z’ubuzima ku mugabane wa Afurika zatanze umuburo ko niba nta gikozwe , abarwayi ba COVID-19 barigupfa kubera kutabona umwuka mwiza wa Oxygen bakomeza kwiyongera.

Ikigo mpuzamahanga cy’ubuzima ishami rya  Somalia, cyavuze ko Afurika muri iki gihe idafite umwuka wa Oxyegne uhagije wo kongererea abarwayi ba COVID19 bawukenera cyane.

Izindi Nkuru

Umuganga wo muri iki kigo yabwiye BBC ko, buri munsi hari abantu bari hagati ya  Batanu n’icumi bahitanwa n’iki cyorezo ariko biturutse kukubura umwuka  wa Oxygen uhagije.

Yavuze ko ibihugu bikennye bikwiye kureka kwihagararaho bigasaba inkunga ibikize ,kugirango bibashe kubona OXYEGN yo guha abarwayi, ngo bitabaye ibyo, COVID19 irakomeza gutwara ubuzima bw’abatari bake.

Yanditswe na Vedaste KUBWIMANA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru