Afurika Y’Epfo: Perezida Cyrill Ramaphosa yasuye uduce twazahajwe n’ibikorwa by’abigaragambyaga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu mpera z’iki Cyumweru dusoje, perezida w’igihugu cya Afurika y’Epfo, Cyrill Ramaphosa yasuye uduce twazahajwe n’ibikorwa by’abigaragambya agamije kureba uko babayeho no kubahumuriza no kubafasha gusana ibyangiritse.

Inkuru ya African News ivuga ko Perezida Ramaphosa uduce yasuye dutatu tw’umucuruzi muri Soweto atanga ubufasha bwo gusana ibyangijwe.

Izindi Nkuru

Ubusanzwe uduce tubarurwa nk’utwangijwe n’imyigaragambyo cyane ni inkuta z’intara ya  Kwazulu Natal na Guateng mu minsi 10.

Iyi myigaragambyo yahagurukijwe n’abantu bashyigikiye uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Jacob Zuma, bigaragambirizaga igifungo yahawe ku bwo gusuzugura urukiko akanga kwerekana ibimenyetso mu iperereza ku byaha bya ruswa ashinjwa.

From recovering economic status to securing more vaccines: 5 key points  from Cyril Ramaphosa's address

Perezida w’igihugu cya Afurika y’Epfo, Cyrill Ramaphosa yasuye uduce twazahajwe n’ibikorwa by’abigaragambya

Uyu mugabo yakatiwe gufungwa amezi 15. Kuva ubwo abamushyigikiye batangiye kwigabiza imihanda, basahura amaduka, banangiza ibikorwaremezo bitandukanye.

Perezida Ramaphosa yabwiye ikinyamakuru The Nation ko abaturage barenga ibihumbi 2500 bafashwe bari gukurikirwaho ibi bikorwa byo kwangiza iyi mitungo mu gihe abagera kuri 212 aribo bamenyekanye bapfiriye muri zi mvururu.

Ni mugihe kandi urubanza rwa Jacob Zuma biteganijwe ko rusubukurwa kuri uyu wa mbere.

Inkuru ya: Vedaste Kubwimana/RadioTv10 Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru