Afurika yibiwe ibanga ry’uko yakwigobotora ikibazo cyazonze abaturage bayo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Banki ishinzwe Iterambere rya Afurika ivuga ko ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa gikomereye uyu Mugabane, ryakemurwa no gushyiraho inganda zatunganya ibyagurishwa hanze, bikavamo ubushobozi bwo gutunga Abanyafurika bakomeje kugarizwa n’inzara.

Umugabane wa Afurika, ubarwaho abaturage bagera muri miliyoni 283 buri mwaka bagendana ikibazo cy’inzara. Banki Nyafurika ishinzwe Iterambere ivuga ko ibi biterwa n’uko umubare w’abaturage muri Afurika n’inganda zikenera umusaruro w’ubuhinzi byiyongera.

Izindi Nkuru

Umuyobozi w’iyi Banki, Dr Akinwumi Akin Adesina avuga ko hari icyo Afurika ikwiye gukora kugira ngo irandure iki kibazo cy’inzara yugariza abaturage bayo.

Yagize ati “Afurika igomba guhagarika kohereza mu mahanga umusaruro w’ubuhinzi utongerewe agaciro. Tugomba kumenya ko uburyo bumwe bwo kwihuta mu nzira ijya mu bukene ari ukugurisha umusaruro udatunganyije.”

Yakomeje agira ati “Indi nzira yihuta ibuvamo [ubukene]; ni ukugurisha ibyongerewe ubwiza. Ni yo mpamvu hakenewe inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi. Bizatuma twohereza imyenda aho kuba ipamba, tukohoreza ikawa itunganyije, amababi y’icyayi azoherezwa aseye neza, tuzohereza shokora ifunze neza ku isoko rya Afurika no hanze yayo.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi; ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe; avuga ko umusaruro utangwa n’izo nganda, na wo ukwiye kwitabwaho, ku buryo uza ufite ireme n’ubuziranenge.

Ati “Ndatekereza uburyo tutashyiraho izi nganda gusa, ahubwo ndareba n’abakora muri izo nganda umusaruro batanga, ndabizi ko zimwe muri izo nganda zitanga umusaruro uri munsi y’ubushobozi bwazo, ni umukoro wacu nka Guverinoma gushaka uburyo zatanga umusaruro unarenze ubushobozi bwazo. Kimwe muri ibyo ni ukureba bimwe mu bitera icyo kibazo; birimo n’umusaruro.”

Richard Tusabe avuga kandi ko n’urwego rw’ubuhinzi rukwiye gutekerezwaho, ku buryo rufashwa kugira ngo umusaruro ubuvamo udakwiye kwangirika kuko hakiri ikigero kinini cyawo kicyangirika.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru