Agakunze ababiri…: Abakobwa basanzwe ari inshuti bapfuye umusore umwe atera icyuma undi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyarwanda ni we wihoreye agira ati “agakunze ababiri karabateranya.” Ibi ni na byo byabaye ku bakobwa babiri b’i Mukarange mu Karere ka Kayonza basanzwe ari inshuti magara, bapfuye umusore bigatuma umwe atera mugenzi we icyuma.

Aba bakobwa bombi bari bagiye kwifata neza mu kabari nk’inshuti baza kuhahurira n’umusore bombi baramushima.

Izindi Nkuru

Gatanazi Longin uyobora Umurenge wa Mukarange, avuga ko amakuru yatanzwe ari uko aba bakobwa n’uwo musore baje gusabana.

Ati “Bananirwa kumvikana ku buryo bamuharirana birangira barwanye umwe atera mugenzi we icyuma.”

Avuga ko muri uku gushyamirana, umukobwa umwe yateye icyuma mugenzi we ku kaboko, ku nda no ku maguru akamukomeretsa bikabije.

Gatanazi yongeye kwibutsa abaturage ko mu gihe basabana badakwiye kurengera ku buryo bigera aho bashyamirana nk’uko bikaviramo umwe kuba yakomeretsa undi.

Yaboneyeho gutangaza kandi ko akabari kanyweragamo aba bantu, kahise gafungwa kuko kari karenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Amakuru yatanzwe n’abari hafi y’aba bakobwa, avuga ko uyu mukobwa yateye icyuma mugenzi we ubwo yakibonaga hafi aho agahita acika ubu akaba akiri gushakishwa mu gihe uwakomerekejwe we yahise ajyanwa kwa muganga.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru