Tidjara Kabendera yerekanye ko abyiruye akomoza ku basore batera inda abakobwa bakabatera umugongo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamakurukazi Tidjara Kabendera yerekanye abasore be abyiruye, agaruka ku basore batera inda abakobwa bakabatera umugongo aboneraho no gukebura abakobwa bangisha abana babo ba se bababyaranye.

Mu butumwa burebure yanyujije kuri Instagram, Tidjara Kabendera yongeye gusaba abasore batera inda abakobwa kwirinda kubatera umugongo.

Izindi Nkuru

Muri ubu butumwa buherekejwe n’ifoto ifoto igaragaza Tidjara Kabendera ari kumwe n’abana b’abahungu babiri bakiri bato ndetse n’indi barabaye abasore, yavuze ko ubu butumwa yabugeneye ababyeyi b’abagore banyuze mu nzira zo kurera bonyine.

Yatangiye agira ati “Nyamuneka basore batera inda….Ntimukadutembereze biravunaaa.”

Tidjara Kabendera wakomye urusyo agakoma n’ingasire, yaboneyeho kugenera ubutumwa abakobwa baterwa inda bagashaka kwihimura bangisha abana ba se bababyaranye.

Ati “Nubwo kurera wenyine bivuna kandi biryana, jye ku giti cyanjye mbona nta mu Maman ukwiye guhanisha mugenzi we kumwima umwana.”

Yakomeje agaragaza impamvu ibi bidakwiye kubaho, ati “Urabizi ko uwo mugabo mubi kuri wowe, wita amazina yose ushaka, utuka uko wiboneye uwo mwana wawe amwita Se? Papa? urabizi? icyo bapfana ntaho gihuriye n’icyo wowe mupfana

Uwo mwana wima uburenganzira bwo kubona se ujya umutekerezaho? ukishyira mu mwanya we? ujya utekereza yakuze yarunze ubumwe na se? bavugana baganira? None se uzaba uruhira iki? ubiba inzangano zitazaramba?”

Avuga ko umwana wakuriye muri ubu buzima, akurana agahinda gakabije ku buryo umubyeyi nk’uwo aba yikururira ibibazo by’abanzi babiri “kuko byanze bikunze hari imyaka izagera bagukundanireho nk’umwana na se aho uzaba utagifite ububasha bwo kumutegeka!”

Agira ati “N’iyo waba warashatse undi mugabo mubana ntuzime umwana uburenganzira kuri se kuko mubana ni umugano wawe ariko si papa w’umwana wawe na we azakenera kugira amaraso ye amwitaho.”

Tidjara Kabendera wabyaye akiri muto, akaza gushaka undi mugabo utari uwo bari barabyaranye abana babiri, yaje gusubirana n’uwo babyaranye mbere ubu ari na we bari kumwe, akunze kugaragaza ko yishimiye umuryango we.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru