• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Agezweho: Abanyanyarwanda baba muri UAE na Bahrain nta n’umwe uragirwaho ingaruka n’ibitero bya Iran

radiotv10by radiotv10
06/03/2026
in MU RWANDA
0
Agezweho: Abanyanyarwanda baba muri UAE na Bahrain nta n’umwe uragirwaho ingaruka n’ibitero bya Iran
Share on FacebookShare on Twitter

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yatangaje ko nta Munyarwanda uri muri iki Gihugu no muri Bahrain, uragirwaho ingaruka n’ibibazo by’umutekano by’intambara ihanganishije Iran na USA ifatanyije na Israel.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Werurwe 2026.

Iyi Ambasade ivuga ko “Yifuza kumenyesha Abanyarwanda bose bari muri UAE na Bahrain ko bikiri ngombwa kubahiriza amabwiriza y’umutekano atangwa n’inzego zibifitiye ububasha mu Bihugu barimo no gukomeza gukurikira amakuru anyuzwa ahantu hizewe.”

Muri iri tangazo kandi “Ambasade ivuga ko kugeza ubu nta Munyarwanda uragira ibibazo.” Ikavuga kandi ko iri gukorana na Sosiyete y’indege y’u Rwanda ya RwandAir, n’inzego zibishinzwe kugira ngo habe hakorwa ingendo z’abifuza gutaha.

Iti “Ku bw’iyo mpamvu, Abanyarwanda bose bifuza gutaha mu Gihugu cyabo barasabwa kwiyandikisha muri Ambasade vuba bishoboka.”

Iyi Ambasade ivuga ko itsinda ry’abakozi ba Ambasade rikomeje kuba maso kugira ngo ribe ryatanga ubufasha mu gihe hari ubwakenerwa.

Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Bahrain, ni bimwe mu byagizweho ingaruka n’intambara yadutse mu mpera z’icyumweru gishize, ihananganishije Iran na Leta Zunze Ubumwe za America ifatanyije na Israel.

Nyuma y’ibitero Israel na US bagabye kuri Iran bikanahitana uwari Umuyobozi w’Ikirenga w’iki Gihugu, na cyo cyatangiye kugaba ibitero mu Bihugu America ifitemo inyungo birimo na UAE na Bahrain.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 1 =

Previous Post

Min.Nduhungirehe yagaragaje impamvu umusonga w’Abanyekongo bagirirwa nabi n’ubutegetsi bwabo ubuza u Rwanda gusinzira

Next Post

Uko abakomando ba AFC/M23 bajya kuburizamo imigambi iba icurwa na FARDC bakagaruka ntawubimenye

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Uko abakomando ba AFC/M23 bajya kuburizamo imigambi iba icurwa na FARDC bakagaruka ntawubimenye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.