Imikino ibanza ya 1/8 y’Igikombe cy’Amahoro yasojwe, amwe mu makipe akomeye y’i Kigali atungurirwa ku bibuga byo mu Ntara nka Police FC yatsinzwe na Nyanza FC.
Police FC ifite iki Gikombe, yatsinzwe na Nyanza FC ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Sitade ya Nyanza.
Police FC yabanje igitego, ariko igice cya mbere kirangira yishyuwe, ndetse no mu gice cya kabiri itsindwa igitego cya kabiri, umukino urangira iyi kipe ya Polisi y’u Rwanda, itsinzwe 2-1.
Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC yanganyirije kuri Sitade Ubworoherane na Musanze FC 0-0.
Kuri stade Umuganda, mu karere ka Rubavu, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-1.
Umunya-Mali Adama Bagayogo ni we watsindiye Rayon Sports FC igitego cyo mu gice cya mbere, mu gihe igitego cya kabiri cyatsinzwe n’Umunya-Senegal Youssou Diagne.
Uyu mukino ubura iminota 4’ ngo urangire, Mumbele Jonas yatsindiye Rutsiro FC igitego cy’impozamarira.
Gasogi United yasuye As Muhanga iyitsinda ibitego bibiri ku busa bya Alioune Mbaye na Harerimana Abdelaziz.
Naho Amagaju FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1. Ibitego by’Amagaju FC byatsinzwe na Ndayishimiye Edouard na Ciza Useni Seraphin mu gihe icya Bugesera FC cyatsinzwe na Eric Ngendahimana bakunda kwita Gasongo.
Undi mukino ubanza wa 1/8 mu gikombe cy’amahoro wahuje City Boyz na Gorilla FC, amakipe yombi yanganyije igitego kimwe ku kindi.
Ni mu gihe ku wa Kabiri w’iki cyumweru hari hakinwe imikino ibiri, As Kigali itsinda Vision FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Shaban Hussein Tchabalala, mu gihe Intare FC yatsinzwe na Mukura Victory Sports et Loisirs igitego 1-0.
Imikino yo kwishyura izasiga hamenyekanye amakipe umunani azakomeza muri 1/4, izakinwa ku wa kabiri no kuwa Gatatu mu cyumweru gitaha.
![](https://i0.wp.com/radiotv10.rw/wp-content/uploads/2025/02/GjlzH1vXsAAv8y7.jpeg?resize=1024%2C1024&ssl=1)
![](https://i0.wp.com/radiotv10.rw/wp-content/uploads/2025/02/Gjl64ZUXoAAWXsF.jpeg?resize=1024%2C1024&ssl=1)
Ephraim KAYIRANGA
RADIOTV10