Abantu bane bafatiwe mu Turere twa Gakenke na Ngororero, bafite udupfunyika 1 792 tw’urumogi, turimo 897 twafatanywe abagore babiri babana, badusanganywe mu rugo rwabo basanzwe banacururiza ibi biyobyabwenge.
Aba bantu bane bafashwe ku wa Gatatu tariki 03 Gicurasi 2023, mu bikorwa bya polisi y’u Rwanda byo gutahura ibiyobyabwenge.
Ku ikubitiro kuri uwo munsi habanje gufatwa abagore babiri, bafashwe saa tatu za mu gitondo (09:00’) bafatiwe mu Kagari ka Kazabe mu Murenge wa Ngororero mu Karere ka Ngororero.
Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo yavuze ko aba bagore bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bo muri aka Kagari.
Yagize ati “Nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage bo mu Kagari ka Kazabe, hari abagore babiri bacuruza ibiyobyabwenge by’urumogi, hateguwe igikorwa cyo kubafata, bafatirwa mu cyuho bafite mu rugo, udupfunyika tw’urumogi 897.”
Kuri uwo munsi kandi, Polisi yafashe abasore babiri barimo uw’imyaka 28 na mugenzi we w’imyaka 21 y’amavuko, bafatiwe mu Mudugudu wa Kageyo mu Kagari ka Rusagara mu Murenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke, ubwo berecyezaga mu Mujyi wa Kigali bafite udupfunyika tw’urumogi 895.
Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko aba basore bafatiwe mu modoka barimo ubwo berecyezaga i Kigali.
Yagize ati “Ubwo abapolisi bari bari mu kazi mu Kagari ka Rusagara, baje guhagarika imodoka itwara abagenzi rusange yavaga Rubavu yerekeza mu Mujyi wa Kigali, bayisatse bayisangamo abasore babiri, bari batwaye mu gikapu udupfunyika tw’urumogi 895.”
Aba basore bakimara gufatwa, biyemereye ko bari bavuye kurangura urwo rumogi mu Karere ka Rubavu, bakaba bari barushyiriye abakiriya babo mu Mujyi wa Kigali.
RADIOTV10