Thursday, November 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Aho M23 yaturutse yubura imirwano, uko Tshisekedi asezeranya ibintu ntabikurikize,…-Perezida Kagame yabivuzeho birambuye

radiotv10by radiotv10
09/01/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Aho M23 yaturutse yubura imirwano, uko Tshisekedi asezeranya ibintu ntabikurikize,…-Perezida Kagame yabivuzeho birambuye
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko umutwe wa M23 wubuye imirwano uturutse muri Uganda atari mu Rwanda, anagaruka ku muzi w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, n’uburyo ubutegetsi bwa Congo n’ababushyigikiye bawirengagiza nkana, kandi ari ikibazo gishobora gukemurwa ariko hakabura ubushake bifite ikibiri inyuma.

Perezida Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 09 Mutarama 2025 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho yagarutse ku muzi w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yavuze ko iki kibazo atari icy’Uburasirazuba bw’iki Gihugu gusa cyangwa cyo gusa, ahubwo ko ari cy’akarere giherereyemo kose, icy’umugabane wa Afurika wose, ndetse n’icy’Isi.

Ati “Ariko umuzwi wacyo, ukomoka mu Bihuigu binyuranye ku Isi, harimo n’Ibihugu by’ibihangange nk’uko tubizi, mu by’ukuri iki kibazo gifite imizi mu mateka ya kiriya Gihugu, amateka y’akarere kacu, amateka y’Umugabane wacu byumwihariko mu mizo ya mbere y’ubukoloni.”

Yagarutse ku mutwe wa M23, avuga ko ari Abanyekongo kandi bizwi, ndetse n’ubuyobozi bwawo bugira abayobozi b’Abanyekongo kuva cyera, kandi ko bafite impamvu barwanira yumvikana, yari ikwiye kujya itekerezwaho mbere ya byose.

Ati “Kubera iki barwana, kubera iki dufite impunzi zirenga ibihumbi 100 hano mu Rwanda zavuye muri kariya gace?, ni ukubera ko u Rwanda rukunda impunzi, rwabahamagaye ngo baze mu Rwanda?…”

Ku byo kuvogera ubusugire bwa DRC byakunze kuzamurwa, Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo byitwa kuvogera Igihugu kandi ari Abanyekongo baba bari mu Gihugu cyabo.

Ati “Ku ruhande rumwe ni Abanyekongo, ku rundi ni Abanyamahanga […] ndakeka ko abatangaza amatangazo bakeneye kugira ikindi bamenya, ndabibutsa ko iyi mirwano iri kubera mu burasirazuba bwa Congo, byaba bivuze ko abantu batazi aho byakomotse, uyu mutwe urwana muri Congo, imirwano yatangiye mu myaka myinshi ishize, ntabwo abarwana bavuye mu Rwanda kuva igihe batangiriye n’igihe batangiriye kurwana.”

Icyakora yagarutse ku mateka yabo ko bahoze ku butaka bw’u Rwanda, mbere yuko habaho gukata imipaka, ariko ko bisanze ku butaka bwa Congo muri ibyo bihe. Ati “Congo yasanze ari abayo ibasanze aho bari.”

 

M23 ntiyubuye imirwano iturutse mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubwo umutwe wa M23 wuburaga imirwano, utaturutse mu Rwanda, ku buryo rwari rukwiye kwegekwaho ibibazo.

Ati “Aba bayobozi ba M23 baturutse muri Uganda aho bari ink’impunzi, aho bari bategereje ko ibibazo byabo byakemurwa kuva muri za 2012 na 2013.”

Perezida Kagame yavuze ko igice cy’abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda, bambuwe intwaro bakajyanwa mu nkambi, ariko ko abari mu Rwanda atari bo bubuye imirwano iri kuba ubu.

Ati “Ndetse abenshi muri bo bari hano, ubwo imirwano yuburwaga, yatangijwe n’itsinda ry’abari muri Uganda, none ni gute biba ikibazo cy’u Rwanda?”

Yavuze ko icyari gikwiye gutuma ikibazo cyegekwa k’u Rwanda, ari ukuba abakomeje guhohoterwa ari Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, indi mpamvu ikaba ari ukuba umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari na bo bakora ibi bikorwa bafatanyije n’ubutegetsi bwa Congo.

Nanone kandi uyu mutwe umaze imyaka 30 muri Congo, ufite imigambi yo gutera u Rwanda, babifashijwemo n’ubutegetsi bwa Congo, ngo baze gukuraho ubutegetsi buriho.

Yavuze ko ikibabaje ari ukuba Umuryango w’Abibumbye ubinyujije mu butumwa bwa MONUSCO, umaze imyaka ikabakaba 30 uvuga ko ugiye gukemura iki kibazo, ariko kikaba kikiriho warakinaniwe, ahubwo ukarenga ugashinja u Rwanda ibinyoma.

Perezida Kagame yavuze ko ubutegetsi bwa Congo bwananiwe gukemura ikibazo cy’abaturage bacyo bakomeje guhohoterwa ahubwo bugashyigikira ibikorwa bibabangamira, ku buryo butanashobora gukemura iki kibazo kiriho ubu.

Ati “Niba Congo idashobora gufata mu nshingano abaturage bayo, ni gute Congo yashobora gukemura iki kibazo?”

Yavuze ko hakwiye gushakwa umuti w’umuzi w’ikibazo aho guhora bashinja u Rwanda ibinyoma. Ati “Ese u Rwanda ruramutse rukuwe aho ruri rukimurwa, ese bakemura ikibazo cya Congo cyangwa cy’akarere?”

 

Kumenya ikibazo gihari ntibisaba impuguke

Umuryango mpuzamahanga nk’uw’Abibumbye yakunze kujya yohereza impuguke gucukumbura umuzi w’ibi bibazo, zanagiye zisohora raporo zirimo ibinyoma zishinja u Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko izi mpuguke zitazanwa no gutanga umusanzu wo gushaka umuti w’ibibazo, ahubwo ko ziba zije kugoreka ukuri kw’ibibera muri kiriya Gihugu cya DRC, ndetse ko zibona ibikorwa bibi bikorwa n’ubutegetsi bwa Congo, aho abasirikare n’abapolisi bica abantu mu maso yabo, ariko zikabyirengagiza.

Yavuze ko kumenya ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo bidasaba kuba umuntu ari impuguke, ahubwo ko bisaba kuba ufite ubushake bwo kubikemura.

Ati “Cyagombye kuba cyarakemutse mu myaka yashize, ariko ntabwo wagikemuza gukora ubeshya, ntabwo wagikemuza guhora ushinja ibinyoma abandi.”

Yavuze kandi ko ikibazo cy’umutwe wa FDLR, na cyo cyakagombye kuba cyarakemutse iyo haza kuba ubushake, kandi ko ntako u Rwanda rutagize ngo rufatanye n’ubutegetsi bwa Congo yaba ku butegetsi buriho ubu ndetse n’uburiho kugira ngo gikemuke, ariko ko bwinangiye. Yavuze ko we ubwe yabimenyesheje ubutegetsi buriho ubu mu mwaka wa 2019, uko cyakemurwa ariko bukinangira.

Ati “Twanababwiye ko twifitiye ubushobozi bwo kubafasha gukemura iki kibazo, ariko barabyanze.”

Nyamara ikibabaje ni uko bwemeye gukorana n’ibindi Bihugu by’ibituranyi nka Uganda n’u Burundi mu gukemura ikibazo cy’imitwe iri muri iki Gihugu irwanya ibyo Bihugu.

Ati “Banze kubera inama bigiriye bo ubwabo cyangwa bagiriwe n’abandi, kuko badashaka ko iki kibazo cya FDLR kibonerwa umuti.”

 

Yanyisabiye kumwingingira M23 ariko ntiyubahiriza ibyo yemeye

Perezida Paul Kagame kandi yagarutse ku byakunze gushinjwa u Rwanda, ko rufite ingabo muri DRC, avuga ko ababyibazaho, bari bakwiye kwibaza impamvu rukwiye kuzigirayo, ku buryo iyo mpamvu ari yo yari ikwiye kwibazwaho mbere

Yavuze ko ibiganiro byakunze kubaho hagati y’u Rwanda na DRC, byagiye biburamo ukuri, ahubwo hakaba uruhande rubyitabira, ari nko kujya kwifotoza, no gusinya amasezerano atazashyirwa mu bikorwa.

Yatanze urugero rw’ibiganiro yigeze kugirana na Tshisekedi i New York ubwo bari bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, aho bahujwe na Perezida Emmanuel Macron, Tshisekedi akagira ibyo yizeza Umukuru w’u Rwanda, ariko ibyo yakoze bihabanye na byo.

Perezida Kagame yavuze ko icyo gihe Tshisekedi yamusabye kumwingingira M23 ikava mu Mujyi wa Bunagana yari imaze igihe ifashe, ubundi agakurikirana iyubahirizwa ry’ibyo abarwanyi b’uyu mutwe basabaga.

Ati “Naramubwiye nti ‘ndagutangira ubutmwa, ariko se bazajya he? Icya kabiri ariko se uzakurikirana ute ko ikibazo cyakemutse?’ Naraje ndabibabwira, ndetse barabyemera, ariko mu gihe bariho bitegura kuhava, bahise bagabwaho ibitero bikomeye.”

Perezida Kagame yavuze kandi ko uyu mukino w’amacenga w’ubutegetsi bwa Congo, wakomeje gutyo, bugakomeza kwiyerurutsa ko bwera nyamara ari bwo nyirabayazana y’ibibazo byose bihoraho.

Nyuma y’ibyo ariko, u Rwanda ruzemera gucunagurizwa ku kwirindira umutekano, ndetse ko rutabifiteho ikibazo kuko kurinda umutekano warwo utagira ikindi byaguranwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + 7 =

Previous Post

Amakuru agezweho ku gukoresha umuti mushya urinda kwandura SIDA mu Rwanda

Next Post

Ku rugamba rwa M23 na FARDC haravuga impinduka nyuma y’ifatwa rya Masisi

Related Posts

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

by radiotv10
05/11/2025
0

Uruganda rutanganya inzoga ruherereye mu Muerenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, rwari rwarahawe uruhushya rwo gukoresha ibitoki mu gutunganya...

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

by radiotv10
05/11/2025
0

Inzego z’umutekano zataye muri yombi abatetsi babiri bo ku ishuli ribanza rya Nyarutovu riri mu murenge wa Bushenge, abanyonzi babiri...

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

by radiotv10
05/11/2025
0

Igikomangoma Spéciose Mukabayojo Bideri, akaba umwana w’Umwami Yuhi V Musinga, uherutse kwitabira Imana muri Kenya aho yabaga, byemejwe ko azashyingurwa...

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Daughter of Rwanda’s former King passed away in Kenya, burial set in Rwanda

by radiotv10
05/11/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo Bideri, the daughter of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda, has passed away in Kenya,...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

by radiotv10
05/11/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi ukurikiranyweho gusambanya mu bihe bitandukanye umwana we w’imyaka itandatu, yemera...

IZIHERUKA

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge
MU RWANDA

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

by radiotv10
05/11/2025
0

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

05/11/2025
Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

05/11/2025
Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ku rugamba rwa M23 na FARDC haravuga impinduka nyuma y’ifatwa rya Masisi

Ku rugamba rwa M23 na FARDC haravuga impinduka nyuma y’ifatwa rya Masisi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.