Friday, August 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Aho ndi ko bahazi kuki bataza kumfata?- Gen.Makenga ahaye ubutumwa abamukangisha Ubutabera Mpuzamahanga

radiotv10by radiotv10
19/07/2022
in MU RWANDA
0
Aho ndi ko bahazi kuki bataza kumfata?- Gen.Makenga ahaye ubutumwa abamukangisha Ubutabera Mpuzamahanga
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru wa M23 akaba na Visi Perezida w’uyu mutwe, Gen Sultan Makenga yatangaje ko igihe cyose ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwakubahiriza icyo barwanira, yahita yishyikiriza Ubutabera Mpuzamahanga bamukangisha ko buri kumushakisha.

Yabitangaje mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, aho uyu musirikare mukuru muri M23, aba ari kuganiriza abarwanyi b’uyu mutwe, akagaruka ku mpamvu ziharanirwa n’uyu mutwe uharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.

Gen Makenga avuga ko icyatumye bahaguruka bakegura imbunda ari uguharanira uburenganzira bwabo nk’abandi benegihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ko iyi mpamvu igihari.

Nkunda umugabo ntacyo ampaye ✌🏿✌🏿✌🏿✌🏿 pic.twitter.com/ppAv0xLQqK

— damien (@damiennkaka) July 18, 2022

Yageneye ubutumwa ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buvuga ko ari gushakishwa n’ubutabera mpuzamahanga ku bw’ibyaha by’intambara bumukekaho.

Makenga uvuga ko adateze kongera guhunga ngo ave mu Gihugu  cyabo, yavuze ko igihe cyose icyo arwanira kizaba cyarubahirijwe, we ubwe azishyikiriza ubwo butabera bamukangisha.

Yagize ati“Hari n’abankangisha ko ndimo gushakishwa. Ko aho ndi bahazibaje bakamfata.”

Agaruka ku cyatumye ashoza urugamba, Gen Makenga yavuze ko atari kurwanira impamvu ye bwite nka Makenga, ahubwo ko “ndwanira abaturage bose muri rusange. Abavuga ko turwanira impamvu zacu bwite baribeshya.”

Gen Makenga yahaye ubutumwa abavuga ko ari gushakishwa

Mu mpera z’ukwezi gushize, umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma yahinyuje amakuru yari yaravuzwe ko Gen Makenga yapfuye, agaragaza ifoto bari kumwe, avuga ko uyu muyobozi wabo ku rugamba, akiriho kandi ko ari we uzabohora Congo.

Mu bundi butumwa bw’amashusho bwagiye hanze mu mpera z’ukwezi gushize, Gen Sultan Makena yongeye kugaragara ari kuganiriza abanyeshuri biteguraga ikizamini cya Leta.

Muri aya mashusho, Gen Makenga agira ati “Bavuze ko napfuye, ariko mu by’ukuri ni ibinyoma. Ndiho kandi naje kubacungira umutekano.”

Umutwe wa M23 umaze iminsi uhanganye n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukomeje gutangaza ko udateze guhagarika imirwano mu gihe ubutegetsi bwa Congo butaremera gushyira mu bikorwa amasezerano bagiranye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × three =

Previous Post

Musanze: Bavuga ko Santere yabo yahindutse ikibuga cy’ubusambanyi, hari n’abarara mu mihanda bishimishirizamo

Next Post

DRC yahishuye icyo Museveni yabwiye Tshisekedi mbere yuko ahurira na Kagame i Luanda

Related Posts

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

by radiotv10
01/08/2025
0

Abafite inzu ahazwi nko mu Marangi mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge n’abahakorera, bavuga ko amafaranga ari hagati...

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

by radiotv10
01/08/2025
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yatangaje ko mu nama ya mbere ya Komisiyo ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa...

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

by radiotv10
01/08/2025
0

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko guhindurira abarimu ibice bakoreramo (mutation) bigorana kuko aho baba bifuza kujya haba hari abandi basanzwe bahakorera....

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya mbere ya Guverinoma nshya y’u Rwanda yafatiwemo ibyemezo birimo kwemeza Abadipolomate 10 bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga....

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

by radiotv10
31/07/2025
0

Abacururiza imboga n’imbuto mu isoko rya Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko barembejwe n’umwanda ukabije baterwa n’abantu baza kuhikinga...

IZIHERUKA

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’
MU RWANDA

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

by radiotv10
01/08/2025
0

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

01/08/2025
Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

01/08/2025
Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

01/08/2025
Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

31/07/2025
Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC yahishuye icyo Museveni yabwiye Tshisekedi mbere yuko ahurira na Kagame i Luanda

DRC yahishuye icyo Museveni yabwiye Tshisekedi mbere yuko ahurira na Kagame i Luanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.