Akari ku mutima w’Umugabo wuzukuruje wasubiye kwiga muri ‘Primaire’ ku myaka 54

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyarwanda ni we wagize ati “Gushaka ni ugushobora”, undi aritegereza agira ati “kutiga biragatsindwa.” Bisa nk’ibyahagurukije Rusengamihigo Jean Marie Vianney w’imyaka 54 ufite n’abuzukuru, wiyemeje gusubira ku ntebe y’ishuri ubu arigana n’ab’imyaka 9 mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza.

Rusengamihigo Jean Marie Vianney nyuma yo gutangira ishuri ubu akaba yiteguye kwigishwa imihiriko n’ibiyega, avuga ko umutima ushaka ari wo wamuteye akanyabugabo akiyemeza gusubira mu ishuri.

Izindi Nkuru

Uyu mugabo usanzwe atuye mu Mudugudu wa Nyakibingo mu Kagari ka Burimba mu Murenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke, asanzwe afite abana babiri ndetse yamaze no kuzukuruza.

Kuba yigana n’abana yakabereye sekuru, Rusengamihigo avuga ko bitamuca intege kuko yaje kwiga abizi neza ko bazigana kandi akaba azi neza ibyo arimo.

Ati “None se umuntu ari guhinga yagira isoni? Ntabwo yagira isoni ahubwo yagira umwete kugira ngo abone umusaruro w’ibyo abiba.”

Avuga kandi ko ashaka no guha isomo abana bata ishuri ndetse n’abandi bakuze ariko banze gusubira mu ishuri, bakumva ko badatewe guterwa isoni no kuyoboka inzira ibaganisha ku bumenyi.

Ati “Hari igihe byamfasha cyangwa bigafasha abandi.”

Akomeza agira ati “Kugira ngo umuntu agire icyo akora kandi akinoze, mu nzego zose, yaba mu buhinzi n’ubworozi, bisaba ubumenyi, rero nanjye numva ntakindi cyatuma ngera kuri ubwo bumenyi ntagarutse mu ishuri ngo mbuhahe.”

Rusengamihigo unyuzamo mu kiganiro mugirana agashyiramo akajambo k’icyongereza cyangwa ak’igifaransa, avuga ko yaherukaga mu ishuri mu 1983 bivuze ko yari amaze imyaka 39 atazi uko intebe y’ishuri isa.

Ubuyobozi bw’Ishuri ribanza rya Nyakibingo, ryigaho uyu mugabo, buvuga ko ubwo yazaga kwiyandikisha, babanje kubigiraho ikibazo ndetse bakabanza kubijyaho inama ariko bagasanga nta mpamvu yo kumwima ubwo burenganzira kuko abwemererwa n’amategeko y’u Rwanda.

Genevieve Nyirandimubanzi uyobora iri shuri, avuga ko ubwo uyu mugabo yazaga afite ibikoresho ndetse anambaye imyenda y’ishuri, akababwira ko aje kwihugura, babanje kwikanga.

Yagize ati “Twaganiriye abashinzwe uburezi mu Murenge, tubagisha inama, batubwira ko twamwakira ntakibazo.”

Rusengamihigo afite intego yo kumenya indimi, akajya adidibuza icyongereza kandi ko yifuza gukomeza amashuri, akagera mu yisumbuye ndetse akanaminuza.

Rusengamihigo Jean Marie Vianney ku munsi wa mbere w’ishuri muri iki cyumweru

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru