Singapore: P.Kagame yageze muri Kaminuza ikomeye ku Isi atangamo ikiganiro gitegerezanyijwe amatsiko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yageze muri Kaminuza yo muri Singapore iri mu zikomeye ku ku Isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga, aho aza no gutangira ikiganiro.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatangaje ko Perezida Paul Kagame “yageze kuri Nanyang Technological University, aho agomba gusura ibikorwa binyuranye byayo bigaragaza amateka yayo mu myaka irenga 30 byatumye iba muri kaminuza ziza ku isonga ku rwego rw’Isi.”

Izindi Nkuru

Ubuyobozi bw’iyi kaminuza, bumaze iminsi burarika abantu ko kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda aza gutanga isomo muri iyi kaminuza mu bikorwa bisanzwe bigirwa n’iri shuri byo guha umwanya abanyabigwi bakomeye ku Isi bakaganiriza abanyeshuri ndetse n’abandi bifuza gukurikira iyi gahunda.

Iri shuri kandi ryanashyizeho uburyo buzafasha abifuza gukurikira iri somo rya Perezida Paul Kagame, aho ryashyizeho umurongo wo kwiyandikisha.

Umukuru w’u Rwanda, wamaze kugera muri iri shuri kandi; yanayoboye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ubuyobozi bw’iyi Kaminuza na Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda aho ku ruhande rwa MINEDUC yashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Nirere Claudette.

Aya masezerano azatangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka utaha, azatuma bamwe mu banyeshuri bo mu Rwanda bagira amahirwe yo kujya gukurikiranira amasomo muri iyi kaminuza y’indashyikirwa mu gutanga uburezi mu by’ikoranabuhanga.

Singapore ni kimwe mu Bihugu byakataje mu ikoranabuhanga n’iterambere mu gihe gito, aho bamwe mu bazi amateka y’u Rwanda bakunze kurugereranya n’iki Gihugu kubera uburyo na rwo rwabashije kwikura mu bibazo, rukihutisha iterambere rwifashishije ikoranabuhanga rigaragara mu nzego nyinshi z’Igihugu.

Ubwo Perezida Kagame yarageze muri iyi Kaminuza
Yasuye ibikorwa binyuranye by’iyi kaminuza
Ni Kaminuza iri mu zikomeye ku Isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga
Yayoboye kandi isinywa ry’amasezerano

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru