Gatulika yahagaritse Padiri ukurikiranyweho gusambanyiriza abana batatu mu Kiliziya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umupadiri wo muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Deonis Aropagita yo muri Kilimanjaro muri Tanzania, ukurikiranyweho gusambanya abana batatu, yabaye ahagaritswe na Kiliziya Gatulika yo muri iki Gihugu.

Padiri Sostenes Bahati Soka wakoreraga umurimo w’Ubusaseridoti muri iyi Paruwasi iherereye mu Karere ka Moshi yahagaritswe na Diyoseze nyuma yo kugezwa imbere y’Ubucamanza.

Izindi Nkuru

Uyu Musaseridoti akurikiranyweho gusambanya abana batatu bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 12 na 13 y’amavuko, akaba yaragejejwe imbere y’Urukiko ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Nyuma yo kugezwa imbere y’Ubucamanza, amazina ye ndetse n’ifoto ye, byahise bikurwa ku rutonde rw’abapadiri ruri ku rubuga rwa diyoseze.

Mbere yuko agezwa mu rukiko, amazina ye yari kumwe n’abandi bapadiri barindwi, bimitswe muri uyu muhamagaro muri 2012.

Umunyamabanga Mukuru w’Inama ya Kiliziya Gatulika, Padiri Charles Kitima aratangaza ko bitewe n’ibirego bishinjwa uyu mupadiri, yabaye ahagaritswe na Musenyeri wa Diyoseze ya Moshi, Ludovick Minde.

Yagize ati “Kuva aka kanya, Musenyeri yamuhagaritse ku murimo wo gutanga serivisi z’ubupadiri kugeza igihe Urukiko ruzafatira icyemezo. Nyuma yaho ni bwo hazafatwa ibindi byemezo.”

Padiri Kitima yatangaje ko Kiliziya Gatulika izagira umusanzu mu gutuma impande zombi zihabwa ubutabera buboneye, yaba urwa Padiri ndetse n’urw’abamurega kubakorera ibya mfura mbi.

Akomeza avuga kandi ko Kiliziya Gatulika izakomeza kurwanya no kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana.

Ibyaha bishinjwa Padiri Soka wabaye ahagaritswe, birimo gusambanya umwana ufite imyaka 12 bikekwa ko yamufashe tariki 12 z’ukwezi gushize kwa Kanama 2022 ndetse akamusambanyiriza muri kiliziya ya Dionis Aropagita, ndetse n’abandi babiri barimo undi w’imyaka 12 n’undi wa 13 bose na bo yasambanyirije muri iyi Kiliziya mu bihe bitandukanye.

RADIOTV1O

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru