Trump agaragaje icyari gutuma rutambikana hagati y’u Burusiya na Ukraine

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Donald Trump wayoboye Leta Zunze Ubumwe za America, yavuze ko iyo aza kuba akiri Perezida, hatari kubaho intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine, kandi ko ari we ubu wafasha ibi Bihugu gushyikirana.

Donald Trump yabitangaje nyuma yuko u Burusiya bushinje Leta Zunze Ubumwe za America kwangiza imiyoboro ya gaze y’u Burusiya.

Izindi Nkuru

Uyu wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko yiteguye gutanga umusanzu wo kuba yayobora itsinda ryafasha u Burusiya na Ukraine kuganira kugira ngo ibi Bihugu birangize ibibazo biri hagati yabyo.

Yavuze ko iyangirika ry’iyi miyoboro rishobora gutera ibibazo bikomeye byanatuma habaho intambara ikomeye hagati y’u Burusiya na Leta Zunze Ubumwe za America.

Yagize ati “Ubuyobozi bwa USA bugomba kwitonda, bugacisha macye ku iyangirika ry’iyi miyobozo. Ibi ni ibintu biremereye bikeneye imbaraga zihambaye mu kubishakira umuti.”

Yakomeje avuga ko intambara iri kubera muri Ukraine itari kubaho iyo aza kuba akiri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America kuko yari kubishakira umuti wo kubihosha mbere yuko bigera ku rwego biriho ubu.

Ati “Ntihagire ikibi mukora kuri iki kibazo cy’imiyoboro. Mubyitondere mushyiramo ubwenge bwinshi, mugire ibiganiro. Impande zombi zirabyifuza kandi zirabikeneye. Kandi Isi yose ibahanze amaso. Ntacyambuza kuyobora itsinda rizayobora ibiganiro.”

Trump yaboneyeho gutanga icyifuzo ko yahabwa kuyobora itsinda ryafasha imishyikirano yatuma intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine ihosha.

Si ubwa mbere Trump asabye u Burusiya na Ukraine gushaka umuti w’ibibazo, kuko no muri Mata uyu mwaka, yavuze ko Ibihugu byombi bishobora kuyoboka inzira y’ibiganiro by’amahoro kandi “mukabikora ubu mutarinze gutuma abantu benshi bahasiga ubuzima.”

Trump watsinzwe mu matora ya 2020, gusa akaba atarigeze yemera ko yatsinzwe, mu minsi ishize aherutse gutangaza ko atarafata icyemezo niba azongera kwiyamamariza guhatanira gusubira muri White House ariko ko abantu bose babyifuza kandi ko aramutse agarutse ntawe bitanezeza.

Trump yavuzweho gukorana bya hafi na Putin

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru