Thursday, September 12, 2024

Akurikiranyweho ibyaha biremereye- Ibirambuye ku muhanzi Yago n’icyo RIB imuvugaho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwavuze ko umunyamakuru akaba n’umuhanzi Yago yahunze afite ibyaha akurikiranyweho kandi ko yagiye ubwo yari atangiye kubazwa ku byaha biremereye, rukamwibutsa ko ukuboka k’ubutabera ntaho kutagera.

Mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, hamaze iminsi havugwa inkuru y’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago, wavuze ko yahunze agatsiko kamaze igihe kamugendaho gashaka kumwivugana.

Mu biganiro uyu munyamakuru akomeje gutangira kuri YouTube Channel ye, agaruka ku bo ashinja kumugirira umugambi mubisha, akoresheje amagambo aremereye aho agera akanavuga ayumvikanamo gukurura amacakubiri.

Nanone kandi hagiye hanze amashusho y’urukozasoni, bivugwa ko byakozwe n’uyu munyamakuru Yago agamije kwihimura kuri umwe mu bo avuga ko bagambiriye kumugirira nabi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry; mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Primo Media, yavuze ko ubwo uku guterana amagambo hagati ya Yago na bagenzi be byatangiraga, abantu babonaga ari ukuryoshya uruganda rw’imyidagaduro.

Ati “Ariko tuza kubona ko biri kugenda bifata indi ntera aho batangiye kuzanamo amagambo aganisha ku byaha, aganisha ku gukurura amacakubiri, aganisha ku ngengabitekerezo, amagambo ashobora gutuma abandi bashobora kwanga abandi.”

Dr Murangira avuga ko aho bigereye kuri uru rwego, ari bwo RIB yatangiye kubyinjiramo, ndetse ko uru rwego rwahamagaje umunyamakuru Yago.

Ati “Yabanje guhamagarwa mbere hari ibyaha yarezwemo n’umuntu yakangishaga gusebya ku bijyanye n’amashusho y’ubwambure bwe yamukangishaga ko ashobora gushyira hanze ku mbuga nkoranyambaga.”

Avuga ko mu gihe RIB yari iri gukurikirana uyu munyamakuru kuri iki kirego, uyu munyamakuru Yago yongeye gushyira hanze andi mashusho y’ikiganiro kirimo amacakubiri n’ivangura.

Ati “Yarabajijwe, arakurikiranwa ari hanze. Muri cya gihe yakurikiranwaga, ni bwo twagiye kumva twumva na we aravuze ngo yarahunze.”

Dr Murangira akomeza agira ati “Ahunze yari agikurikiranywe, kuko abonye ko atangiye kubazwa ku byaha biremereye nka biriya by’ivangura yavuze, yahise ajyenda.”

Umuvugizi wa RIB avuga ko ikibabaje ari uko nubwo uyu munyamakuru Yago avuga ko yahunze, yakomeje gutangaza amagambo yumvikanamo nubundi ibyaha by’ivangura no kubiba amacakubiri.

Ati “Icyo namwibutsa hamwe n’abandi bose bumva ko bari hanze y’u Rwanda cyangwa se bumva ko amazina yabo bayahishe, aho waba uri hose bibuke ko ukuboka k’ubutabera ntaho kutagera, ntabwo byabuza kuba bakurikiranwa.”

Dr Murangira kandi yaboneyeho kugira inama abaremye udutsiko dushingiye kuri iki kibazo, n’abakwirakwiza ibiganiro by’uyu munyamakuru byumvikanamo gukurura amacakubiri, ko babihagarika kuko bigize ibyaha.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist