Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame mu Bushinwa yaganiriye n’Abakuru b’Ibihugu babiri baherutse mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
04/09/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame mu Bushinwa yaganiriye n’Abakuru b’Ibihugu babiri baherutse mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame uri i Beijing mu Bushinwa, yahuye na bagenzi be, Perezida w’Ibirwa bya Seychelles, Wavel Ramkalawan; na Perezida wa Kenya, William Ruto; bombi bari mu bitabiriye irahira rye ryabaye mu kwezi gushize.

Uku guhura kw’Abakuru b’Ibihugu, kwabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Nzeri 2024, ku munsi wa kabiri nyuma yuko Umukuru w’u Rwanda ageze mu Bushinwa kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Nzeri 2024.

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu, avuga ko “Uyu munsi mu bikorwa by’ihuriro ry’u Bushina na Afurika (FOCAC/ Forum on China-Africa Cooperation), Perezida Kagame yagiranye inama na Perezida Wavel Ramkalawan wa Seychelles, ndetse na Perezida William Ruto wa Kenya.”

Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, ivuga ko izi nama zombi zahuje Perezida Paul Kagame n’aba Bakuru b’Ibihugu, zibanze ku gukomeza guteza imbere imikoranire isanzwe iri hagati y’Ibihugu byombi kuri buri ruhande (Umubano w’u Rwanda na Seychelles ndetse n’umubano w’u Rwanda na Kenya).

Aba bakuru b’Ibihugu bagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu, bombi bari mu bitabiriye umuhango w’irahira rye wabaye tariki 11 z’ukwezi gushize kwa Kanama 2024.

Aba bakuru b’Ibihugu bose, bari mu Bushinwa, bitabiriye Inama y’Ihuriro ry’iki Gihugu n’Umugabane wa Afurika itangira kuri uyu wa 04 kugeza ku ya 06 Nzeri 2024.

Ni inama izaganirirwamo ibyakorwa kugira ngo imikoranire y’iki Gihugu n’Ibya Afurika ikomeze gutera imbere, aho izibanda ku ngingo zinyuranye zirimo imikoranire mu bijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’iterambere ry’ibikorwa remezo.

Perezida Kagame kandi yanahuye na Perezida w’Ibirwa bya Seychelles

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 1 =

Previous Post

Akurikiranyweho ibyaha biremereye- Ibirambuye ku muhanzi Yago n’icyo RIB imuvugaho

Next Post

Icyo Ukraine ivuga nyuma y’igitero rutura cy’u Burusiya gikurikiye icyagabwe ku kigo cya gisirikare

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo Ukraine ivuga nyuma y’igitero rutura cy’u Burusiya gikurikiye icyagabwe ku kigo cya gisirikare

Icyo Ukraine ivuga nyuma y’igitero rutura cy’u Burusiya gikurikiye icyagabwe ku kigo cya gisirikare

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.