Amafaranga yagerekwaga Rutahizamu ukomeye yatewe ishoti n’ikipe ye, iyamwifuzaga itaha yimyiza imoso

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe ya Tottenham mu Bwongereza, yateye utwatsi amafaranga yahabwaga na Bayern Munich yo mu Budage yifuza rutahizamu Harry Kane.

Igitangazamakuru The Athletic kiratangaza ko Tottenham Hotspur yamaze kwanga ubusabe ikipe ya Bayern Munich iherutse gutanga kuri Rutahizamu Harry Kane.

Izindi Nkuru

Ikipe ya Bayern Munich, ifite igikombe cya Shampiyona y’u Budage cya 2022-2023, ikomeje kunanirwa kumvikana n’Umuyobozi wa Tottenham Daniel Levy ku mafaranga bakwishyura kuri Kane, Rutahizamu akaba na Captain w’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza.

Ibi bije nyuma y’uko ikipe ya Bayern Munich yari yabwiye Tottenham ko ijoro ryo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ari wo wari munsi wa nyuma ngo iyi Tottenham yemere amafaranga Bayern Munich yari gutanga ku mwataka w’imyaka 30, Harry Kane nyuma y’icyumweru cy’ibiganiro hagati y’amakipe yombi.

Gusa ikinyuranyo kiri hagati y’amakipe yombi kuri Rutahizamu kuri Kane ni miliyoni 25 z’ama Pounds ku buryo bishobora gutuma uyu Harry Kane aguma muri Tottenham agasoza amasezerano y’umwaka umwe asigaje muri iyi kipe.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru