AMAFOTO: Abayobozi muri Jamaica bishimiye guha ikaze Perezida Kagame wagendereye iki Gihugu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abayobozi banyuranye muri Jamaica kuva kuri Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu no ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, bishimiye uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame wamaze kugera muri iki Gihugu.

Perezida Paul Kagame yagze muri Jamaica kuri uyu wa Gatatu aho yakiriwe na Ministiri w’Intebe w’iki Gihugu, Andrew Holness.

Izindi Nkuru

Minisitiri w’intebe Andrew Holness yahaye ikaze Perezida Paul Kagame wagendereye iki Gihugu mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

Mu butumwa yatambukije kuri Twitter, Andrew Holness yashimiye Perezida Paul Kagame usuye iki Gihugu.

Yagize ati “Uru ruzinduko rugaragaza intambwe ishimishije umubano wacu umaze kugera kandi twishimiye kuzakomeza imikoranire mu gutsimbataza ubucuti n’umubano hagati ya Jamaica n’u Rwanda.”

Si Minisitiri w’Intebe gusa washimiye Perezida Paul Kagame wagendereye Jamaica gusa kuko n’abandi bayobozi mu nzego zinyuranye bagaragaje ko bishimiye uyu mukuru w’u Rwanda wasuye Igihugu cyabo.

Lando Zeneca usanzwe ari Umudapite muri Jamaica, yagaragaje akanyamuneza yatewe no kuba Perezida Kagame yasuye iki Gihugu cya Jamaica.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Lando Zeneca na we yagize ati “Ni iby’agaciro guha ikaze Perezida Paul Kagame w’u Rwanda muri Jamaica. One love [urukundo ruganze] hagati ya Jamaica n’u Rwanda.”

Perezida Kagame ubwo yari ageze ku Kibuga cy’Ingede
Yahawe ikaze
Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe, Andrew Holness

Lando Zeneca yishimiye guha ikaze Perezida Kagame

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru