Umugabo wa Mukaperezida yongeye gufungwa akekwaho nanone gusambanya umwana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ku nshuro ya kabiri, Kwizera Evariste usanzwe yarashyingiranywe na Mukaperezida Clotilde umurusha imyaka 27, yatawe muri yombi n’ubundi akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa yigeze gukurikiranwaho muri 2019.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwemeje aya makuru, ruvuga ko uyu Kwizera Evariste yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mata 2022 akaba afungiye sitasiyo y’uru rwego ya Kigabiro.

Izindi Nkuru

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yavuze ko Kwizera w’imyaka 25 y’amavuko akekwaho gusambanya umwanya w’imyaka 16 y’amavuko.

Dr Murangira yagize ati “Uyu mwana wahohotew yakoreraga uregwa akazi ko gucuruza inzoga, akaba yaramusanze aho uyu mwana arara akaba ari na ho acururiza.”

Iki cyaha gikekwa kuri Kwizera Evariste cyabereye mu Mudugudu wa Umunini, Akagari ka Ruhimbi, mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Dr Murangira avuga ko Kwizera Evariste atari ubwa mbere aketsweho iki cyaha kuko no nanone muri Mata mu ntangiro zayo muri 2019 na bwo yari yatawe muri yombi akekwaho icyaha nk’iki cyo gusambanya umwana.

Icyo gihe byavugwaga ko Kwizera akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 16 akanamutera inda, yanafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 akamara amezi 11 muri gereza, yaje kurekurwa muri Werurwe 2020

Kwizera Evariste yavuzwe cyane mu mpera za 2018 no mu ntangiro za 2019 ubwo yasezeranaga na Mukaperezida Clotilde w’imyaka 48 y’amavuko mu gihe uyu musore we yari afite imyaka 21 y’amavuko.

Uyu mugabo kandi yagarutsweho mu minsi yashize ubwo yatangazaga ko yamaze kwiyandikisha mu bazitabira irushanwa rya Rudasumbwa w’u Rwanda risabwa kujyamo abatarashaka abagore.

Kwizera Evariste utaritabiriye ijonjora ry’iri rushanwa ryamaze kuba, yatangaje ko byatewe n’impanuka aherutse kugira we n’umugore ndetse n’abandi bantu ubwo imodoka yabasangaga aho bari bari ikabagonga.

Kwizera yigeze kuvuga ko yifuza kuba Rudasumbwa w’u Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru