Thursday, August 6, 2026
RW|EN
IBYAMAMARE

AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

Abasanzwe bafite amazina azwi mu myidagaduro mu Rwanda, basuye umuryango w’umuhanzi The Ben wakiriye umugore we Uwicyeza Pamella wibarukiye imfura yabo ku Mugabane w’u Burayi.

Mu bazwi bitabiriye ibi birori byabereye mu rugo rwa The Ben mu Mujyi wa Kigali, barimo Masamba Intore, Umuhanzi Israel Monyi, Tom Close n’umugore we, na Coach Gael usanzwe afite inzu ifasha abahanzi ya 1:55 AM.

Hari kandi abanyamakuru Jado Castar, David Bayingana na Uncle Austin, ndetse n’abahanzi Ruti Joel, Kevin Kade, umuraperi K8 Kavuyo, ndetse n’umubyinnyikazi w’ikirangirire, Sherrie Silver.

Ni nyuma yuko The Ben yakiriye umugore we Uwicyeza Pamella wari ukiri ku Mugabane w’u Burayi kuva yakwibaruka imfura ye na The Ben muri Werurwe 2025, bise Icyeza Luna Ora Mugisha.

Iyi mfura ya The Ben na Pamella yavukiye mu Bubiligi, ari na ho uyu mubyeyi yari akiri kuva yakwibaruka, akaba aherutse kugera mu Rwanda.

Muri ibi birori byo kwereka inshuti zabo imfura yabo, umuryango wa The Ben kandi wanagabiwe inka n’umunyemari Coach Gael bigeze kuvugwaho kutavuga rumwe ariko bakaza kwiyunga.

Umuhanzi Tom Close usanzwe ari inshuti ya The Ben kuva cyera, na we yamugabiye Inka, muri ibi birori byaranzwe n’ibyishimo bidasanzwe, aho bamwe mu byamamare byabyitabiriye, byashimiye uyu muhanzi usanzwe azwiho kubanira abandi neza.

The Ben m byishimo byo kwakira umugore we n’imfura yabo
Israel Mbonyi yishimiye guterura imfura ya The Ben
Masamba Intore, umuhanzi w’umunyabigwi na we yari ahari
Tom Close n’umugore we na bo bari baje kwifatanya n’abandi muri ibi birori
Coach Gael yanagabiye umuryango wa The Ben

Umubyinnyikazi Sherrie Silver na Pamella bafashe agafoto
Israel Mbonyi na Uncle Austin baganira
Kevin Kade uri mu bahanzi bagezweho na we yari yitaviriye
Ruti Joel

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − nine =