Saturday, October 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

AMAFOTO: AS Kigali yafashe urugendo rugana i Kinshasa

radiotv10by radiotv10
20/10/2021
in SIPORO
0
AMAFOTO: AS Kigali yafashe urugendo rugana i Kinshasa
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya AS Kigali yafashe urugendo rugana i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) aho igomba gukina na DCMP mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri ry’imikino Nyafurika ya TOTAL CAF Confederation Cup 2021-2022. Umukino uheruka kubera mu Rwanda, DCMP yatsinze AS Kigali ibitego 2-1.

Abakinnyi 19 nibo Nshimiyimana Eric umutoza wa AS Kigali yahisemo kujyana ku rutonde azifashisha ahura na DCMP izaba iri mu rugo.

Muri aba bakinnyi ntibarimo Lamine Omar Moro na Niyonzima Olivier Sefu batarabona ibyangombwa byo gukina aya marushanwa. Undi mukinnyi utari kuri uru rutonde ni Rugwiro Herve. Bate Shamiru, Buteera Andrew na Aboubakal Lawal ufite amakarita atatu y’umuhondo.

Image

Urutonde rw’abakinnyi AS Kigali izakoresha i Kinshasa

Mu mukino ubanza, ikipe ya DC Motema Pembe yatsinze AS Kigali ibitego 2-1 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya TOTAL CAF Confederation Cup 2021-2022.

Muri uyu mukino wakiniwe muri sitade ya Kigali iri i Nyamirambo, DCMP yafunguriwe amazamu na Kasereka Apianom ku munota wa 8 mbere y’uko Kati Katulondi ashyiramo ikindi ku munota wa 45′.

Igitego cya AS Kigali cyatsinzwe na Kwizera Pierre Pierrot kuri coup franc yateye ku munota wa 62′.

Umukino wo kwishyura hagati y’amakipe yombi uzakinwa ku cyumweru tariki 24 Ukwakira 2021 saa kumi zuzuye z’igica munsi ku masaha ya Kigali (16h00’), bizaba ari saa cyenda ku masaha y’i Kinshasa.

Image

Ndekwe Felix ku kibuga cy’indege kiri i Kanombe

Image

Kwizera Pierre “Pierrot”

Image

Mugheni Kakule Fabrice

Image

Biramahire Abeddy

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 4 =

Previous Post

Isukari idasanzwe yatumye Mulutin ’Micho’ Sredojevic watoje Amavubi akatiwe imyaka 5

Next Post

Kigali:Umujyi wa Kigali urashinjwa gutinda kwemerera abaturage kwitunganyiriza ubutaka (Phyisical Plan)

Related Posts

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

by radiotv10
17/10/2025
0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana Djihad, yagaragaje ko na bo batishimiye umusaruro babonye mu mikino baherutse gukina, ariko ko basezeranya...

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

by radiotv10
17/10/2025
0

Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports wayifashije mu mwaka w'imikino ushize agashimisha abafana bayo, wari umaze amezi 10 mu mvune,...

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
16/10/2025
0

Ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa iminsi itatu, yatandukanye na Muhadjiri Hakizimana wari...

Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

Nyuma yuko Amavubi yongeye gutenguha Abanyarwanda harakurikiraho iki?

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yatangaje ko nyuma yuko Ikipe y’Igihugu itsinzwe imikino ibiri yikurikiranya, hagiye gushakwa uburyo hategurwa...

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

by radiotv10
14/10/2025
0

Manishimwe Djabel wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC yanabereye kapiteni, wari umaze igihe yaragiye...

IZIHERUKA

Things to leave behind with the end of the week
MU RWANDA

Things to leave behind with the end of the week

by radiotv10
17/10/2025
0

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

17/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

17/10/2025
Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali:Umujyi wa Kigali urashinjwa gutinda kwemerera abaturage kwitunganyiriza ubutaka (Phyisical Plan)

Kigali:Umujyi wa Kigali urashinjwa gutinda kwemerera abaturage kwitunganyiriza ubutaka (Phyisical Plan)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Things to leave behind with the end of the week

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.