AMAFOTO: AS Kigali yafashe urugendo rugana i Kinshasa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe ya AS Kigali yafashe urugendo rugana i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) aho igomba gukina na DCMP mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri ry’imikino Nyafurika ya TOTAL CAF Confederation Cup 2021-2022. Umukino uheruka kubera mu Rwanda, DCMP yatsinze AS Kigali ibitego 2-1.

Abakinnyi 19 nibo Nshimiyimana Eric umutoza wa AS Kigali yahisemo kujyana ku rutonde azifashisha ahura na DCMP izaba iri mu rugo.

Izindi Nkuru

Muri aba bakinnyi ntibarimo Lamine Omar Moro na Niyonzima Olivier Sefu batarabona ibyangombwa byo gukina aya marushanwa. Undi mukinnyi utari kuri uru rutonde ni Rugwiro Herve. Bate Shamiru, Buteera Andrew na Aboubakal Lawal ufite amakarita atatu y’umuhondo.

Image

Urutonde rw’abakinnyi AS Kigali izakoresha i Kinshasa

Mu mukino ubanza, ikipe ya DC Motema Pembe yatsinze AS Kigali ibitego 2-1 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya TOTAL CAF Confederation Cup 2021-2022.

Muri uyu mukino wakiniwe muri sitade ya Kigali iri i Nyamirambo, DCMP yafunguriwe amazamu na Kasereka Apianom ku munota wa 8 mbere y’uko Kati Katulondi ashyiramo ikindi ku munota wa 45′.

Igitego cya AS Kigali cyatsinzwe na Kwizera Pierre Pierrot kuri coup franc yateye ku munota wa 62′.

Umukino wo kwishyura hagati y’amakipe yombi uzakinwa ku cyumweru tariki 24 Ukwakira 2021 saa kumi zuzuye z’igica munsi ku masaha ya Kigali (16h00’), bizaba ari saa cyenda ku masaha y’i Kinshasa.

Image

Ndekwe Felix ku kibuga cy’indege kiri i Kanombe

Image

Kwizera Pierre “Pierrot”

Image

Mugheni Kakule Fabrice

Image

Biramahire Abeddy

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru