Friday, June 13, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Amafoto ateye ubwuzu: Madamu J.Kagame yahuje urugwiro n’abana b’imiryango yashegeshwe n’ibiza

radiotv10by radiotv10
26/05/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Amafoto ateye ubwuzu: Madamu J.Kagame yahuje urugwiro n’abana b’imiryango yashegeshwe n’ibiza
Share on FacebookShare on Twitter

Madamu Jeannette Kagame yagendereye Akarere ka Ngororero kari mu duherutse kwibasirwa n’ibiza, aboneraho gusura irerero ryashyizweho ngo rifashe abana b’imiryango yacumbikiwe nyuma yo gusenyerwa n’ibi biza, areba uko uru Rwanda rw’ejo rubayeho muri iki gihe.

Madamu Jeannette Kagame yakoze iki gikorwa kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023, nyuma y’ibyumweru bitatu bimwe mu bice by’u Rwanda bigwiririwe n’ibiza, byiganjemo ibyo mu Ntara y’Iburengerazuba.

Akarere ka Ngororero ni kamwe mu twashegeshwe n’ibi biza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku ya 02 rishyira ku ya 03 Gicurasi 2023.

Aka Karere kabuze abantu 23 mu bantu 131 baburiye ubuzima muri ibi biza, byanangije ibikorwa byinshi birimo inzu zirenga ibihumbi bitandatu z’abaturage zasenyutse.

Madamu Jeannette Kagame wagendereye aka Karere ka Ngororero, kuri uyu wa Gatanu, yasuye irerero ry’abana riherereye mu Murenge wa Rusura ryashyizweho muri iki gihe kugira ngo rifashe abana b’imiryango yavanywe mu byabo n’ibi biza.

Aba bana bahabwa serivisi zisanzwe zitangirwa mu marerero anyuranye mu Rwanda, baboneyeho kwereka Madamu Jeannette Kagame uko babayeho muri iyi minsi, n’ibikorwa bakorera muri iri rerero birimo gukina imikino y’abana bato.

Madamu Jeannette Kagame wihanganishije aba bana n’imiryango yabo icumbikiwe kuri Paruwasi Gatolika ya Rususa, na we yifatanyije n’aba bana muri bimwe muri ibi bikorwa barimo.

Akoze iki gikorwa nyuma y’ibyumweru bibiri byuzuye, Perezida Paul Kagame na we asuye Akarere ka Rubavu na ko kari mu twashegeshwe n’ibi biza, akihanganisha abaturage bagizweho ingaruka n’ibi biza.

Ubwo Umukuru w’u Rwanda yagezaga ijambo ku baturage bacumbikiwe muri site ya Nyemeramihigo, yagize ati “Uko muhangayitse natwe biraduhangayikishije, kubona uko mumeze, ndetse tunashakisha ibishoboka byose kugira ngo dushobore kubafasha muri ibi bihe bitoroshye murimo.”

Madamu Jeannette Kagame yagaragarije aba bana ko bitaweho

Amafoto/RBA

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + 11 =

Previous Post

Ingingo yazamuye impaka mu Rwanda ku kongerera ikiruhuko ababyaye muri Uganda byabaye ukundi

Next Post

Igihugu kimwe muri Afurika cyafashe icyemezo gikomeye cyo kugabanya ubusumbane mu mishahara

Related Posts

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

by radiotv10
13/06/2025
0

Mu rubanza rw’ubujurire, Kazungu Denis wiyemereye kwica abantu barenga 10 babonetse bashyinguye iwe, yatakambiye Urukiko ngo rumugabanyirize igihano cya burundu...

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

by radiotv10
12/06/2025
0

Umusore w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, wari wanyujije ubutumwa kuri WhatsApp ko yishinja...

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

by radiotv10
12/06/2025
0

Umwana w’imyaka icyenda (9) wo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, wavutse afite ibitsina bibiri, byamusibiye amayira ku...

Iby’ingenzi byamenyekanye ko biri mu mushinga w’amasezerano ategerejwe hagati y’u Rwanda na DRCongo

Iby’ingenzi byamenyekanye ko biri mu mushinga w’amasezerano ategerejwe hagati y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
12/06/2025
0

Intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zitegerejwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za America...

Mu Rwanda hatahuwe imiti itemewe hahita hafatwa icyemezo

Mu Rwanda hatahuwe imiti itemewe hahita hafatwa icyemezo

by radiotv10
12/06/2025
0

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n'Imiti ‘Rwanda FDA’ cyatangaje ko cyatahuye imiti y’ibinini itemewe yitwa ‘Relief’, gihita kiyihagarika ku isoko...

IZIHERUKA

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi
MU RWANDA

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

by radiotv10
13/06/2025
0

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

12/06/2025
Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

12/06/2025
Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

12/06/2025
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

12/06/2025
Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

12/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igihugu kimwe muri Afurika cyafashe icyemezo gikomeye cyo kugabanya ubusumbane mu mishahara

Igihugu kimwe muri Afurika cyafashe icyemezo gikomeye cyo kugabanya ubusumbane mu mishahara

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.