Amafoto ateye ubwuzu: Madamu J.Kagame yahuje urugwiro n’abana b’imiryango yashegeshwe n’ibiza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Madamu Jeannette Kagame yagendereye Akarere ka Ngororero kari mu duherutse kwibasirwa n’ibiza, aboneraho gusura irerero ryashyizweho ngo rifashe abana b’imiryango yacumbikiwe nyuma yo gusenyerwa n’ibi biza, areba uko uru Rwanda rw’ejo rubayeho muri iki gihe.

Madamu Jeannette Kagame yakoze iki gikorwa kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023, nyuma y’ibyumweru bitatu bimwe mu bice by’u Rwanda bigwiririwe n’ibiza, byiganjemo ibyo mu Ntara y’Iburengerazuba.

Izindi Nkuru

Akarere ka Ngororero ni kamwe mu twashegeshwe n’ibi biza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku ya 02 rishyira ku ya 03 Gicurasi 2023.

Aka Karere kabuze abantu 23 mu bantu 131 baburiye ubuzima muri ibi biza, byanangije ibikorwa byinshi birimo inzu zirenga ibihumbi bitandatu z’abaturage zasenyutse.

Madamu Jeannette Kagame wagendereye aka Karere ka Ngororero, kuri uyu wa Gatanu, yasuye irerero ry’abana riherereye mu Murenge wa Rusura ryashyizweho muri iki gihe kugira ngo rifashe abana b’imiryango yavanywe mu byabo n’ibi biza.

Aba bana bahabwa serivisi zisanzwe zitangirwa mu marerero anyuranye mu Rwanda, baboneyeho kwereka Madamu Jeannette Kagame uko babayeho muri iyi minsi, n’ibikorwa bakorera muri iri rerero birimo gukina imikino y’abana bato.

Madamu Jeannette Kagame wihanganishije aba bana n’imiryango yabo icumbikiwe kuri Paruwasi Gatolika ya Rususa, na we yifatanyije n’aba bana muri bimwe muri ibi bikorwa barimo.

Akoze iki gikorwa nyuma y’ibyumweru bibiri byuzuye, Perezida Paul Kagame na we asuye Akarere ka Rubavu na ko kari mu twashegeshwe n’ibi biza, akihanganisha abaturage bagizweho ingaruka n’ibi biza.

Ubwo Umukuru w’u Rwanda yagezaga ijambo ku baturage bacumbikiwe muri site ya Nyemeramihigo, yagize ati “Uko muhangayitse natwe biraduhangayikishije, kubona uko mumeze, ndetse tunashakisha ibishoboka byose kugira ngo dushobore kubafasha muri ibi bihe bitoroshye murimo.”

Madamu Jeannette Kagame yagaragarije aba bana ko bitaweho

Amafoto/RBA

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru