Ingingo yazamuye impaka mu Rwanda ku kongerera ikiruhuko ababyaye muri Uganda byabaye ukundi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yatoye umushinga w’itegeko rigena kongerera ikiruhuko cy’abagabo babyaye kikava ku minsi ine kikagera kuri irindwi, ariko ibyo kongerera abagore iminsi ikava kuri 60 ikajya kuri 90, byo biterwa utwatsi.

Perezidante wa Komisiyo ishinzwe uburenganzira, Flavia Kabahenda, yavuze ko bemeje uyu mushinga mu rwego rwo gufasha umugabo wabyaye kubona igihe gihagije cyo kwita ku mugore we uba ugifite intege nke muri iriya minsi irindwi.

Izindi Nkuru

Ngo ikindi kandi bagamije gushishikariza abagabo kumva ko bikwiye kandi ari ngombwa kwita ku bagore babo cyane igihe bari mu bihe nk’ibyo kandi ngo bakurikije n’abaturanyi nka Kenya, umugabo ho ahabwa ibyumweru bibiri ku buryo bagaragaza ko byatanze umusaruro.

Ku rundi ruhande ariko, aba Bashingamategeko bateye utwatsi indi ngingo yasabaga ko ikiruhuko cy’abagore babyaye cyongerwa kikava ku minsi 60 kikaba 90, bavuga ko byaba ari ukurenegra no kuremaza abakozi.

Uyu mushinga watowe wahsie woherezwa mu biro bya Perezida ngo awemeze ubone kuba itegeko ryeruye rinahita rikurikizwa.

Ingingo nk’izi ziherutse kuzamura impaka mu Rwanda, aho bamwe mu Badepite basabye ko ikiruhuko gihabwa umugore wabyaye kikava ku mezi atatu akaba atandatu, naho icy’umugabo kikava ku minsi ine ikaba 30.

Ibi byazamuye impaka ndende aho bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bamaganiye kure iki cyifuzo, bavuga ko byaba ari ukorora ubunebwe mu bantu.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru