Tuesday, November 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAFOTO: Banze kugenda batamenye aho icyayi cyabanuriye gituruka bajya kukisoromera

radiotv10by radiotv10
10/02/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
AMAFOTO: Banze kugenda batamenye aho icyayi cyabanuriye gituruka bajya kukisoromera
Share on FacebookShare on Twitter

Abahoze ari abakinnyi ba Arsenal, Ray Parlour na Robert Pires bamaze iminsi bari mu Rwanda, bagaragaye basoroma icyayi mu murima wacyo, bagaragaza akanyamuneza batewe n’iki gikorwa.

Ray Parlour na Robert Pires bamaze iminsi bari mu Rwanda, basuye ibikorwa bitandukanye birimo ibyiza nyaburanga nko muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

Aho bari bamaze iminsi mu Ntara y’Iburengerazuba, banagiye mu murima w’icyayi, ubundi bashyira udukangara mu mugongo basoroma icyayi; ibisanzwe bimenyerewe ku basanzwe bakora akazi ko gusoroma icyayi.

Ni igikorwa cyashimishije benshi babonye amafoto y’aba banyabigiwi muri ruhango y’Isi, bavuga ko biteye akanyamuneza kubabona bari mu murima w’icyayi bagisoroma.

Uwitwa Rengerurwanda Jean Bernard yagize ati “Wao, ibi biratangaje. Igihugu cyacu gikomeje kubengerana mu mboni z’aba bantu.”

Uwitwa Hategekimana Patrice na we yagize ati “Biratangaje kuri aba bashyitsi basoromye icyayi.”

Kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Gashyantare 2022, Ray Parlour na Robert Pires banabonanye n’abafana ba Arsenal, baganira ku ikipe bihebeye n’uburyo ikomeje kugaruka mu bihe byiza.

Aba banyabigwi muri ruhago n’abo mu miryango yabo kandi banakiriwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye muri Village Urugwiro.

Perezida Paul Kagame kandi na we asanzwe akunda ikipe ya Arsenal yahoze ikinamo aba bagabo, aho yanakunze kugaragaza ko atishimiye umusaruro watangagwa n’iyi kipe mu minsi ishize ubwo yari iri mu bihe bibi byo gutsindwa.

Bagiye mu murima gusoroma icyayi
Bishimiye ibi bihe bidasanzwe

Banahuye n’abafana ba Arsenal bo mu Rwanda baganira ku ikipe yabo

Bakiriwe na Perezida Paul Kagame

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + twelve =

Previous Post

Umushoferi w’Imbangukiragutabara wafotowe yapakiyemo inanasi yagejejwe imbere y’urukiko rurwanya ruswa

Next Post

Icyo Perezida Kagame yasubije Muhoozi ku byavuzwe ko umwanditsi Rukirabashaija yahungiye mu Rwanda

Related Posts

Gisagara: Hari abavuga ko ibyo bari gukorerwa ari agasuzuguro bakanagaragaza icyo bifuza

Gisagara: Hari abavuga ko ibyo bari gukorerwa ari agasuzuguro bakanagaragaza icyo bifuza

by radiotv10
18/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Gisagara, baravuga ko abakozi bari gucukura imiyoboro y’amazi bigabije imirima...

Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45

Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45

by radiotv10
18/11/2025
0

Abahinzi b'ikawa bo mu Murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi, bavuga ko izo bari bamaranye imyaka irenga 40 zitari...

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

by radiotv10
17/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugenzuzi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw'Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA), na...

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

by radiotv10
17/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Kivumu na Nyamyumba mu Turere twa Rubavu na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko...

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

by radiotv10
17/11/2025
0

Many people say Monday is the hardest of the week, but it doesn’t have to be. When you start your...

IZIHERUKA

Gisagara: Hari abavuga ko ibyo bari gukorerwa ari agasuzuguro bakanagaragaza icyo bifuza
IMIBEREHO MYIZA

Gisagara: Hari abavuga ko ibyo bari gukorerwa ari agasuzuguro bakanagaragaza icyo bifuza

by radiotv10
18/11/2025
0

Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

18/11/2025
Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45

Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45

18/11/2025
Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

17/11/2025
BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

17/11/2025
Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

17/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo Perezida Kagame yasubije Muhoozi ku byavuzwe ko umwanditsi Rukirabashaija yahungiye mu Rwanda

Icyo Perezida Kagame yasubije Muhoozi ku byavuzwe ko umwanditsi Rukirabashaija yahungiye mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gisagara: Hari abavuga ko ibyo bari gukorerwa ari agasuzuguro bakanagaragaza icyo bifuza

Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.