AMAFOTO: Gen J.B Kazura yihereye ijisho imyitozo y’akataraboneka y’abasore n’inkumi ba RDF

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Ugushyingo 2021, abasirikare bakabakaba 1 000 mu ngabo z’u Rwanda (RDF) basoje imyitozo y’inyongera bari bamazemo amezi atandatu mu kigo cy’imyitozo yisumbuye cya Gisirikare (Advanced Infantry Training/AIT)) kiri i Nasho mu Karere ka Kirehe.

Iki kigo cya AIT (Advanced Infantry Training) cyashyiriweho mu kongerera imyitozo abasirikare bato mu rwego rwo kubafasha kuzuza inshingano ubutumwa bwa RDF igira mu bice binyuranye.

Izindi Nkuru

Umuhango wo gusora iyi myitozo, wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura wari uhagarariye Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame ejo wagiye muri DRC.

Gen Jean Bosco Kazura yayoboye uyu muhango ahagarariye Perezida Kagame

Gen Jean Bosco Kazura yahaye impanuro abarangije iyi myitozo, abashimira iyi ntambwe bateye, umuhate ndetse n’imyitwarire myiza bagaragaje.

Gen Jean Bosco Kazura kandi yashimiye imiyoborere y’iki kigo ndetse n’amahame ngengamyitwarire yacyo yashyizweho mu rwego rwo gufasha abahatorezwa kurangizanya ubumenyi budasanzwe.

Sous Lieutenant Fred Rugamba uri mu barangije imyitozo, yavuze ko we na bagenzi be ubumenyi bahakuye buzabafasha gushyira mu bikorwa inshingano zabo.

Ati “Nka ofisiye, nabonye ubumenyi bw’inyongera buzamfasha kurushaho gukorera urwego rwanjye n’Igihugu cyanjye.”

Ni abasirikare bakabakaba 1 000
Abayobozi bakuru mu gisirikare cy’u Rwanda basobanuriwe bimwe mu bikora by’iki kigo AIT
Abasoje imyitozo bavuga ko bizabafasha kurushaho kuzuza inshingano zabo
N’urugamba rwo mu mazi bararurwana

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru