Agace k’igishanga gaherereye mu mujyi Hangzhou mu Ntara ya Zhejiang mu Bushinjwa, ni kamwe mu dutanga urugero rwiza mu kubungabunga ibidukikije, kakaba kanogeye ijisho kubera ibiti bigateyemo bitoshye, bikurura ba mukerarugendo.
Aka gace ka Xixi Wetland gaherereye mu Burengerazuba bwa Hangzhou, nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Zhejiang yo mu burasirazuba bw’u Bushinwa.
Iki gishanga kinogeye ijisho, kigaragaramo ibiti bitoshye, bigiye bigaragiwe n’amazi akirimo, ndetse n’inzu zubatsemo, zigaragara nk’izireremba hejuru y’amazi.
Amafoto dukesha ikinyamakuru CGTN cyo mu Bushinwa, gifatwa nka hamwe mu hantu harata ibikorwa bibungabunga ibidukikije mu Bushinjwa kandi hakaba ahantu nyaburanga hakurura ba mukerarugendo benshi.
Abasura aka gace bakoresha ubwato, aho bagenda bihera ijisho ibyiza nyaburanga biri muri iki gishanga, nk’ibi biti by’ubwoko butandukanye ndetse n’inzu zubatse mu buryo bwa gakondo, zubatse hejuru y’amazi.
Photos/CGTN
RADIOTV10