Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ibigwi bya Al Hilal Benghazi ukwiye kumenya mbere yo gucakirana na Rayon

radiotv10by radiotv10
23/09/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ibigwi bya Al Hilal Benghazi ukwiye kumenya mbere yo gucakirana na Rayon
Share on FacebookShare on Twitter

Al Hilal Benghazi yo muri Libya igiye guhura na Rayon Sports FC mu mikino y’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup, ni imwe mu makipe akuze kuko yashinzwe mu 1954. Tumenye amwe mu mateka yayo.

Rayon Sports ubwo iheruka mu mikino nyafurika yari yaviriyemo muri 1/4 cya Confederation Cup ariko nyuma y’aho imara imyaka myinshi itarabasha gusubirayo. Ubu urugendo rwayo rwo gusubirayo ruratangira kuri iki cyumweru.

Iracakirana n’ikipe yo muri Libya

Ku ruhando rwa Afurika amakipe akomoka mu Bihugu byo mu majyaruguru ya Afurika, ni yo agora cyane ayo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Amakipe ava mu Bihugu nka Misiri, Maroc, Tuniziya, na Algeria, aba ari ku rwego rwo hejuru ariko bisa nk’aho Rayon Sports yo yagize amahirwe yo kutisanga muri bino Bihugu ahubwo yisanga muri Libya.

Al Hilal Benghazi ni ikipe yashinzwe mu 1954, iherereye i Benghazi, umwe mu mijyi ikomeye ya Libya.

Iyi kipe ikina Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Libya (Libya Premier League) ariko ntirabasha kwegukana iki gikombe na rimwe mu myaka yose imaze, igikomeye yakoze ni ukuza ku mwanya wa kabiri, nabyo imaze gukora inshuro 2 gusa, cyakoze cyo yegukanye igikombe cy’Igihugu inshuro imwe, ubundi itsindirwa ku mukino wa nyuma inshuro 5.

Ni ikipe idafite amateka manini mu mikino nyafurika, kuko itarabasha gukandagira mu matsinda, mu gihe Rayon Sports bagiye guhura yo yabanje gukina ijonjora rya mbere aho yasezereye Kakamego Homeboys ku giteranyo cy’ibitego 4-1 nyuma y’uko mu mukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

Bisa nkaho ikipe ya Rayon Sports ifite amahirwe yo kuba yasezerera iyi kipe mu gihe yaba yiteguye neza, kuko imikino yombi izanakinirwa mu Rwanda imbere y’abafana bayo dore ko isanzwe inafite abakunzi benshi.

Umukino ubanza uzakinwa tariki ya 24 Nzeri 2023, naho uwo kwishyura ube tariki ya 30 Nzeri 2023, yombi ikazabera kuri Kigali Pele stadium

Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × three =

Previous Post

Byagenze bite ngo insengero zo hambere mu Rwanda zisange zifite abo zibangamiye?

Next Post

AMAFOTO: Ibyihariye ku gace kadasanzwe karimo inzu zubatse hejuru y’amazi

Related Posts

Rayon yabonye Umutoza Wungirije uturutse i Burundi

Rayon yabonye Umutoza Wungirije uturutse i Burundi

by radiotv10
15/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports, bwasinyishije Umurundi Haruna Ferouz nk’Umutoza Wungirije, wanyuze mu makipe anyuranye mu Gihugu cy’iwabo i Burundi...

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

by radiotv10
09/07/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports FC yasinyishije rutahizamu w’Umunyekongo, Chadrack Bingi Belo, aba umukinnyi mushya wa 6 uyisinyiye iyi kipe avuye...

Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
09/07/2025
0

Uwayezu Jean Fidèle wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports akaza kwegura, yagaragarijwe urukundo n’abakunzi b’iyi kipe, bamweretse ko bazirikana ibyo...

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

by radiotv10
08/07/2025
0

Rwanda is delighted to welcome three Arsenal Women Football Club Players Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia Codina who landed...

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

by radiotv10
07/07/2025
0

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC yasinyishije rutahizamu w’Umunya- Côte d'Ivoire, William Togui Mel wari umaze iminsi avugwaho kuzinjira muri...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Ibyihariye ku gace kadasanzwe karimo inzu zubatse hejuru y’amazi

AMAFOTO: Ibyihariye ku gace kadasanzwe karimo inzu zubatse hejuru y’amazi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.