Byagenze bite ngo insengero zo hambere mu Rwanda zisange zifite abo zibangamiye?

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imyubakire ya zimwe mu nsengero z’amadini n’amatorero mu Rwanda, ibangamira bamwe mu bayoboke, nk’abafite ubumuga batabasha kwisanzura. Tuganire ku cyabiteye.

Kuba umuntu afite ubumuga runaka ntibimubuza kuba umukristu ndetse no kuba afite uburenganzira nk’ubw’abandi bwo kuba yajya guteranira mu masengesho nk’abandi.

Izindi Nkuru

Gusa za Kiliziya n’izindi nyubako zubatswe mu bihe byatambutse zikorerwamo amasengesho y’amadini n’amatore, zigaragaramo amakosa y’imyubakire, atajyanye n’amabwiriza yashyizweho na Leta y’u Rwanda.

Bamwe mu bafite ubumuga, bavuga ko kubera imyubakire y’izo nsengero, hari bamwe muri bagenzi be batabasha kuzisangamo.

Dr Kanimba Donatha uyobora umuryango w’abafite ubumuga bwo kutabona, yagize ati “Insengero nyinshi, kiliziya n’imisigiti ntabwo baba barateguye mu kuzubaka bibuka ko hari abantu bafite ubumuga runaka bazaza kuhasengera.”

Cyakoze avuga ko “Izubakwa ubu bo barabyibuka ariko izubatswe cyera ziracyafite ya mbogamizi y’utubaraza (Escarier) umuntu agomba kurira ngo abashe kwinjira cyangwa yanakwinjira kugira ngo agere imbere bikamusaba kumanuka akabaraza.”

Yakomeje avuga no ku kibazo cy’intebe uburyo ziba zipanze mu nsengero na byo bifite uko bibangamira abafite ubumuga.

Ati “Uburyo intebe zipanze birangamira ufite ubumuga kuko hari aho usanga mu kiliziya hari intebe zifite akantu ko gupfukamaho ku buryo ufite ubumuga atabona uko yicara wenda bimusaba kuzana akagare ke akajya kuruhande kandi biba bisa nko kumuheza. Ni yo mpamvu usanga abafite ubumuga biheza ntibajyeyo ari benshi.”

Bamwe mu bakurikiranira hafi iby’amadini n’amatorero mu Rwanda, bavuga ko ubwo insengero zo hambere zubakwaga, hari hasanzwe hariho ikibazo cyo guheeza abafite ubumuga cyari mu muryango nyarwanda, kandi n’amadini atabahaga agaciro.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru