AMAFOTO: Madamu J.Kagame na Ian na Brian Kagame bakoranye Siporo n’abitabiriye MissRwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Madamu Jeannette Kagame ndetse na Ian Kagame na Brian Kagame bitabiriye siporo rusange, bakorana imyitozo ngororamubiri na bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 01 Gicurasi 2022 ubwo mu Mujyi wa Kigali hakorwaga Siporo rusange izwi nka Car Free Day.

Izindi Nkuru

Iyi siporo kandi yanitabiriwe na Perezida Paul Kagame wanasuye igice cyahariwe gukorerwa ubucuruzi gikumirwamo ibinyabiziga [Car Free Zonze] cyo mu Biryogo aho yanahuriye n’abaturage benshi bakamuramutsa bamwizihiye.

Madamu Jeannette Kagame na we yakoranye iyi siporo na bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda banegukanye amakamba barimo Miss Nishimwe Naomie ufite ikamba rya 2021, Miss Iradukunda Liliane ufite ikamba rya 2018, Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016 na Utamuliza Rusaro Carine yabaye Nyampinga w’icyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu mwaka wa 2007 aba n’igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda.

Madamu Jeannette Kagame kandi yari kumwe na bamwe mu bana bo mu Muryango w’Umukuru w’Igihugu nka bucura Brian Kagame n’ubuheture bwabo Ian Kagame na bo bakoranye siporo na ba Nyampinga b’u Rwanda ndetse n’abandi baturage bo mu Mujyi wa Kigali.

Madamu Jeannette Kagame yakoranye siporo na bamwe mu bitabiriye Miss Rwanda

Bakoze n’imyitozo ngororamubiri

Byari akanyamuneza gukorana siporo na Madamu Jeannette Kagame
Ian na Brian Kagame baje muri iyi siporo rusange

Photos © First Lady

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru