Burera: Inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi ihiramo uwari wayirayemo n’ibyarimo byose

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imiryango irindwi (7) y’inzu y’ubucuruzi iherereye mu isatenere ya Nyanga mu Kagari ka Ntaruka mu Murenge wa Kinoni mu Karere ka Burera, yafashwe n’inkongi y’imuririmo irashya irakongoka ndetse n’ibyari birimo byose n’umuntu umwe wahiriyemo agakomereka cyane.

Bamwe mu batuye muri aka gace, babwiye RADIOTV10 KO Iyi nkongi yabaye mu rukerero rwo kuri uyu wa Mbere tariki 02 Gucurasi 2022, ubwo iyi nzu yafatwaga n’inkongi abantu bose bakiryamye.

Izindi Nkuru

Iyi nzu y’ubucuruzi iri mu isantere ya Nyanga iherereye mu Kagari Ntaruka, yafashwe n’iyi nkongi ahagana saa cyenda z’igitondo (03:00’).

Abaturage batuye muri aka gace, bazindukiye kuri iyi nyubako yakongotse, babwiye RADIOTV10 ko basanze ibyari muri iyi nzu byose byahiriyemo ku buryo abacuruzi bayikoreragamo batagize icyo baramura.

Iyi nkongi yafashe iyi nzu abantu bakiryamye ndetse nta bucuruzi buri gukorerwa muri iyi nzu, yakomerekeje umuntu umwe wari usanzwe akorera muri iyi nzu akanayiraramo, wahiriyemo agakomereka cyane.

Uyu muntu umwe wakomerekejwe n’iyi nkongi, yahise ajyanwa kuvurirwa mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK.

Dusengimana Potien usanzwe usanzwe akorera muri iyi santere, yabwiye RADIOTV10 ko batazi icyateye iyi nkongi y’umuriro, ariko ko bagiye kubona bakabona umwotsi uracumbye, ubundi bahita babona umuriro watangiye kugurumana.

Uyu muturage unafitanye isano n’uwahiriyemo, yavuze ko uyu wari waraye muri iyi nzu yabanje kubura uko avamo ariko akaza gusohokamo yahiye cyane umubiri wose.

Avuga ko abacuruzi bose bakoreraga muri iyi nyubako, nta n’umwe wagize icyo aramuramo kuko ibyarimo byose byahiriyemo.

Ati “Hari Electronic, hari abari bafite serivisi z’irembo bagera kuri babiri, hari n’abandi bacuruzaga ibijyanye n’ibinyobwa za kantine, abo bose byahiye, ibintu byabo nta na kimwe baramuyemo.”

Uyu muturage avuga ko ubwo iyi nkongi yari yakomeye cyane, bihutiye kuhagera bagateramo imicanga n’ibindi byose bagerageza kuzimya ariko ko umuriro wari wamaze kuba mwinshi.

Kubera igihe iyi nkongi yabereye, nta modoka za Polisi zizimya umuriro zabashije kuhagerera igihe ari na byo byatumye abatuye muri aka gace basaba kwegerezwa serivisi zo kuzimya inkongi kuko kizimyamoto yageze aha inkongi yamaze kwangiza byinshi.

Ibyarimo byose byahiriyemo birakongoka

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru