Monday, May 19, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urupfu rw’uwakusanyirizwaga inkunga yo kujya kwivuza rwashenguye benshi

radiotv10by radiotv10
02/05/2022
in MU RWANDA
0
Urupfu rw’uwakusanyirizwaga inkunga yo kujya kwivuza rwashenguye benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Uwingabire Chantal wari umaze iminsi ari gukusanyirizwa inkunga y’amafaranga yo kujya kwivuza mu mahanga, yitabye Imana mu gihe byavugwaga ko iyi nkunga yari imaze kuboneka.

Uwingabire Chantal yakunze kugaragara ku mafoto yagiye ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga arembeye mu bitaro aho ifoto ye arwaye yabaga ifatanye n’icya cyera atararwara, bigaragara ko yanegekaye cyane.

Aya mafoto yagiye ashyirwa hanze n’abari barimo kumushakishiriza inkunga yo kujya kwivuza mu Buhindi ajyanye na musaza we wagombaga kumuha umusokoro dore ko uyu Munyarwandakazi yari arwaye cancer yo mu maraso.

Uyu mukobwa witabye Imana afite imyaka 26 y’amavuko, yari akeneye miliyoni 8 Frw yo kugira ngo ajye kuvuzwa.

Mu ijoro ryacyeye ahagana saa tanu n’indi minota nib wo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko yamaze kwitaba Imana mu gihe byavugwaga ko n’iyi nkunga nubwo yari igikusanywa ariko amafaranga yari akenewe yari yabonetse.

Benshi mu bari mu gikorwa cyo kumushakishiriza inkunga, bagaragazaga ko uyu munyarwandakazi akiri muto bityo ko ubuzima bwe bukenewe kuramirwa.

Bavugaga kandi ko Uwingabire Chantal afite umwana umwe ukiri muto, akeneye kurera ndetse na we akaba yari agikenewe mu kubaka Igihugu cyamwibarutse.

Uyu munyarwandakazi yabanje guca mu mavuriro anyuranye ariko hataramenyekana indwara nyuma biza kugaragara ko arwaye cancer yo mu maraso yaramurenze yaramaze no kugera mu magufwa.

Yitabye Imana akiri muto

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 3 =

Previous Post

Burera: Inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi ihiramo uwari wayirayemo n’ibyarimo byose

Next Post

Kongera kunga ubumwe bwa RDF na UPDF ni intego ya mbere ngezeho- Muhoozi

Related Posts

AMAFOTO: Perezida Kagame yasuye imurika ry’ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro zigezweho

AMAFOTO: Perezida Kagame yasuye imurika ry’ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro zigezweho

by radiotv10
19/05/2025
0

Perezida Paul Kagame yasuye ibikoresho biri kumurikirwa mu Imurika ry’Inama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika (ISCA) birimo intwaro zigezweho za...

Perezida Kagame yagaragaje inenge yabayeho mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muri Afurika

Perezida Kagame yagaragaje inenge yabayeho mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muri Afurika

by radiotv10
19/05/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano byo ku Mugabane wa Afurika, hagiye hahangwa amaso ku mahanga,...

Igisubizo Polisi y’u Rwanda yahaye uwavuze ko yifuza kuzaha Umupolisi amafaranga yo kugura agafanta

Igisubizo Polisi y’u Rwanda yahaye uwavuze ko yifuza kuzaha Umupolisi amafaranga yo kugura agafanta

by radiotv10
19/05/2025
0

Uwasabye Polisi y’u Rwanda ko yazaha amafaranga Umupolisi yo kugura Fanta nk’agashimwe k’imikorere myiza, yamusubije ko atari ngomwa, kuko ishimwe...

U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda babaga muri Congo bahita barenga 1.000 baje mu minsi itatu

U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda babaga muri Congo bahita barenga 1.000 baje mu minsi itatu

by radiotv10
19/05/2025
0

U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 796 babaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’umunsi umwe rwakiriye abandi bakabakaba 400....

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

by radiotv10
19/05/2025
0

Amasengeso abera ahazwi nko kwa Yezu Nyirimpuwe mu Karere ka Ruhango, yahagaritswe by’agateganyo n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ruvuga ko iki...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Perezida Kagame yasuye imurika ry’ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro zigezweho
MU RWANDA

AMAFOTO: Perezida Kagame yasuye imurika ry’ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro zigezweho

by radiotv10
19/05/2025
0

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

19/05/2025
Perezida Kagame yagaragaje inenge yabayeho mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muri Afurika

Perezida Kagame yagaragaje inenge yabayeho mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muri Afurika

19/05/2025
Igisubizo Polisi y’u Rwanda yahaye uwavuze ko yifuza kuzaha Umupolisi amafaranga yo kugura agafanta

Igisubizo Polisi y’u Rwanda yahaye uwavuze ko yifuza kuzaha Umupolisi amafaranga yo kugura agafanta

19/05/2025
Icyo abaganga bavuga kuri Kanseri yo hejuru yasanganywe Joe Biden wayoboye America

Icyo abaganga bavuga kuri Kanseri yo hejuru yasanganywe Joe Biden wayoboye America

19/05/2025
U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda babaga muri Congo bahita barenga 1.000 baje mu minsi itatu

U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda babaga muri Congo bahita barenga 1.000 baje mu minsi itatu

19/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kongera kunga ubumwe bwa RDF na UPDF ni intego ya mbere ngezeho- Muhoozi

Kongera kunga ubumwe bwa RDF na UPDF ni intego ya mbere ngezeho- Muhoozi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

AMAFOTO: Perezida Kagame yasuye imurika ry’ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro zigezweho

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Perezida Kagame yagaragaje inenge yabayeho mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.