Urupfu rw’uwakusanyirizwaga inkunga yo kujya kwivuza rwashenguye benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uwingabire Chantal wari umaze iminsi ari gukusanyirizwa inkunga y’amafaranga yo kujya kwivuza mu mahanga, yitabye Imana mu gihe byavugwaga ko iyi nkunga yari imaze kuboneka.

Uwingabire Chantal yakunze kugaragara ku mafoto yagiye ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga arembeye mu bitaro aho ifoto ye arwaye yabaga ifatanye n’icya cyera atararwara, bigaragara ko yanegekaye cyane.

Izindi Nkuru

Aya mafoto yagiye ashyirwa hanze n’abari barimo kumushakishiriza inkunga yo kujya kwivuza mu Buhindi ajyanye na musaza we wagombaga kumuha umusokoro dore ko uyu Munyarwandakazi yari arwaye cancer yo mu maraso.

Uyu mukobwa witabye Imana afite imyaka 26 y’amavuko, yari akeneye miliyoni 8 Frw yo kugira ngo ajye kuvuzwa.

Mu ijoro ryacyeye ahagana saa tanu n’indi minota nib wo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko yamaze kwitaba Imana mu gihe byavugwaga ko n’iyi nkunga nubwo yari igikusanywa ariko amafaranga yari akenewe yari yabonetse.

Benshi mu bari mu gikorwa cyo kumushakishiriza inkunga, bagaragazaga ko uyu munyarwandakazi akiri muto bityo ko ubuzima bwe bukenewe kuramirwa.

Bavugaga kandi ko Uwingabire Chantal afite umwana umwe ukiri muto, akeneye kurera ndetse na we akaba yari agikenewe mu kubaka Igihugu cyamwibarutse.

Uyu munyarwandakazi yabanje guca mu mavuriro anyuranye ariko hataramenyekana indwara nyuma biza kugaragara ko arwaye cancer yo mu maraso yaramurenze yaramaze no kugera mu magufwa.

Yitabye Imana akiri muto

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru