Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kongera kunga ubumwe bwa RDF na UPDF ni intego ya mbere ngezeho- Muhoozi

radiotv10by radiotv10
02/05/2022
in MU RWANDA
0
Kongera kunga ubumwe bwa RDF na UPDF ni intego ya mbere ngezeho- Muhoozi
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba arishimira ko RDF na UPDF bongeye kuba umwe ndetse ko ari yo ntego ya mbere agezeho mu buzima bwa Gisirikare.

Yabitangaje mu butumwa yatambukije kuri Twitter kuri uyu wa Mbere tariki 02 Gicurasi 2022, nyuma y’uko u Rwanda na Uganda bongeye kunga ubumwe.

Uyu musirikare usanzwe afite ijambo muri Uganda akaba n’Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu bikorwa byihariye bya Gisirikare, yavuze ko kuba Igisirikare cy’Igihugu cye n’icy’u Rwanda byongeye kunga ubumwe ari intego ikomeye yari afite.

Muhoozi yagize ati “Namaze kugera ku ntego yanjye ya mbere mu buzima bwa gisirikare. Kongera guhuza ubumwe bwa UPDF na RDF! Ubwo ubu twongeye kunga ubumwe, abanzi bacu bagiye guhura n’akaga.”

Muri Gashyantare uyu mwaka, ubwo umubano w’u Rwanda na Uganda wari uri kuzahuka, Muhoozi yari yatangaje ko Igirikare cya Uganda n’icy’u Rwanda bishobora guhuza imbaraga mu guhashya no kurandura imitwe ya FDLR na ADF iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubwo yaganiraga n’Umunyamakuru Arinaitwe Rugyendo, Muhoozi yabajijwe ku byo guhuza imbaraga kwa UPDF na RDF mu guhashya iyi mitwe, yagize ati “Yego kandi ndizera ko ari igitekerezo cyiza kuri FARDC, UPDF na RDF mu gukurikirana iriya mitwe yitwaje intwaro hanyuma igasohorwa.”

Inama y’abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yateranye mu kwezi gushize, yafatiwemo imyanzuro igamije gutsinsura ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano wo mu karere ifite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi myanzuro isaba imitwe yose ikomoka mu Bihugu byo hanze, gushyira hasi intwaro igataka bitaba ibyo ikagabwaho ibitero byo kuyirandura.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 4 =

Previous Post

Urupfu rw’uwakusanyirizwaga inkunga yo kujya kwivuza rwashenguye benshi

Next Post

Rutsiro: Abari bagiye guhemba uwibarutse bakoze impanuka y’ubwato babiri bahita bapfa

Related Posts

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

by radiotv10
14/07/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yamenyesheje Abanyarwanda ko haherutse kuvumburwa urushinge umuntu ashobora guterwa rukamurinda kwandura Virusi Itera SIDA mu...

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

by radiotv10
14/07/2025
0

Rwanda’s Minister of Health, Dr. Sabin Nsanzimana, has announced the recent discovery of an injection that can protect an individual...

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

by radiotv10
14/07/2025
0

In our past article, we explained why and how Africa was maintained under domination by European countries. Should we keep...

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugore wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu akurikiranyweho gucura umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we, afatanyije n’undi...

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, arasaba abagiraneza gufasha umugore we kujya kwivuza indwara y’ibibyimba yasanganywe...

IZIHERUKA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama
AMAHANGA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

14/07/2025
Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

14/07/2025
Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

14/07/2025
Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

14/07/2025
Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

14/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rutsiro: Abari bagiye guhemba uwibarutse bakoze impanuka y’ubwato babiri bahita bapfa

Rutsiro: Abari bagiye guhemba uwibarutse bakoze impanuka y’ubwato babiri bahita bapfa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.