Kongera kunga ubumwe bwa RDF na UPDF ni intego ya mbere ngezeho- Muhoozi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba arishimira ko RDF na UPDF bongeye kuba umwe ndetse ko ari yo ntego ya mbere agezeho mu buzima bwa Gisirikare.

Yabitangaje mu butumwa yatambukije kuri Twitter kuri uyu wa Mbere tariki 02 Gicurasi 2022, nyuma y’uko u Rwanda na Uganda bongeye kunga ubumwe.

Izindi Nkuru

Uyu musirikare usanzwe afite ijambo muri Uganda akaba n’Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu bikorwa byihariye bya Gisirikare, yavuze ko kuba Igisirikare cy’Igihugu cye n’icy’u Rwanda byongeye kunga ubumwe ari intego ikomeye yari afite.

Muhoozi yagize ati “Namaze kugera ku ntego yanjye ya mbere mu buzima bwa gisirikare. Kongera guhuza ubumwe bwa UPDF na RDF! Ubwo ubu twongeye kunga ubumwe, abanzi bacu bagiye guhura n’akaga.”

Muri Gashyantare uyu mwaka, ubwo umubano w’u Rwanda na Uganda wari uri kuzahuka, Muhoozi yari yatangaje ko Igirikare cya Uganda n’icy’u Rwanda bishobora guhuza imbaraga mu guhashya no kurandura imitwe ya FDLR na ADF iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubwo yaganiraga n’Umunyamakuru Arinaitwe Rugyendo, Muhoozi yabajijwe ku byo guhuza imbaraga kwa UPDF na RDF mu guhashya iyi mitwe, yagize ati “Yego kandi ndizera ko ari igitekerezo cyiza kuri FARDC, UPDF na RDF mu gukurikirana iriya mitwe yitwaje intwaro hanyuma igasohorwa.”

Inama y’abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yateranye mu kwezi gushize, yafatiwemo imyanzuro igamije gutsinsura ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano wo mu karere ifite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi myanzuro isaba imitwe yose ikomoka mu Bihugu byo hanze, gushyira hasi intwaro igataka bitaba ibyo ikagabwaho ibitero byo kuyirandura.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru