Rutsiro: Abari bagiye guhemba uwibarutse bakoze impanuka y’ubwato babiri bahita bapfa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubwato bwari butwaye abantu bari bagiye guhemba umubyeyi wibarutse, bwakoreye impanuka mu Kiyaga ya Kivu mu gice giherereye mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, yaguyemo abantu babiri, abandi batatu barabura.

Ubu bwato bwakoze impanuka ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 02 Gicurasi 2022, bwari butwaye abantu 33 bwerecyeza ku Kirwa cya Bugaragara.

Izindi Nkuru

Bivuga ko aba bantu bari bavuye mu Kagari ka Remera berecyeza kuri iki Kirwa guhemba umubyeyi uherutse kwibaruka.

Mudahemuka Christophe uyobora Umurenge wa Boneza, yemeje ko ubu bwato bwari burimo abantu 33, aho 30 babonetse ariko babiri muri bo bahise bitaba Imana mu gihe abandi batatu batari baboneka.

Uyu muyobozi avuga ko iyi mpanuka ishobora kuba yatewe n’umuyaga mwisnhi wari uri mu Kiyaga cya Kivu dore ko n’ubu bwato butari bwaragenewe gutwara abagenzi ahubwo ko bwari ubwo gukoresha mu mirimo yo kuroba.

Ubwo uyu muyaga mwinshi wakubitanaga n’ubu bwato bwari bumaze gufata umuvuduko bwerecyeza ku Kirwa, ni bwo bwabuze uburinganire mu mazi, bihita bitera iyi mpanuka.

Aba bantu bari bari mu bwato kandi ntibari bambaye imyenda yabugenewe yatuma batarohama.

Abakora ingendo zo mu mazi bakunze kuburirwa kenshi ko bagomba kugenda bambaye imyenda yabugenewe [Life jacket] ndetse bakanakoresha ubwato busanzwe butwara abagenzi kandi bunafite ubwishingizi mu gihe ubu bwakoze iyi mpanuka butari bubufite.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru