AMAFOTO: Min Bamporiki yatashye ubukwe bwa Patient Bizimana bwagaragayemo imbaraga z’Imana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Patient Bizimana uri mu bafite izina rikomeye muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana, yakoze ubukwe bwatashywe n’abantu batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Bamporiki Edouard.

Ni ubukwe bwabaye kuri iki Cyumweru tariki 19 Ukuboza 2021 aho umuhango wo gusezerana mu rusengero wabimburiwe n’imihango yo gusaba no gukwa.

Izindi Nkuru

Hon Bamporiki Edouard ni umwe mu bitabiriye ubu bukwe bwa Patient Bizimana na Karamira Uwera Gentille bagiye kwibanira.

Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church (ERC) i Masoro aho basezeranyijwe n’umugore wa Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu, Pasiteri Lydia Masasu.

Patient Bizima uzwiho kuririmba indirimbo zinjiza benshi mu mwuka, yaririmbiye umugore we mu gihe abandi bahanzi bakomeye muri Gospel na bo baririmbye muri ubu bukwe barimo Gaby Kamanzi na Simon Kabera.

Photos © Igihe

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru