AMAFOTO: Perezida Kagame na Hichilema muri Zambia batembereye ahantu nyaburanga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko muri Zambia, we na mugenzi we w’iki Gihugu, Hakainde Hichilema batembereye ahantu hanogeye ijisho hazwi nka Victoria Falls hari amazi yisuka mu mugezi wa Zambezi uri mu ya minini muri Africa.

Perezida Paul Kagame wageze i Livingston kuri uyu wa Mbere tariki 04 Mata 2022 akakirwa na mugenzi we Hakainde Hichilema, babanje kugirana ibiganiro byihariye.

Izindi Nkuru

Nyuma y’ibi biganiro, Abakuru b’Ibihugu bombi bayoboye umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye bw’u Rwanda na Zambia.

Abakuru b’Ibihugu kandi banatembereye kuri Victoria Falls ahantu hanogeye ijisho kubera amazi yisuka ajya mu mugezi wa Zambezi ukaba uwa kane mu migezi minini muri Afurika ukaba kandi uri mu ya mbere inogeye ijisho.

Uyu mugezi unyura mu bihugu bitanu byo mu Mugabane wa Africa (Zambia, Zimbabwe, Mozambique, Namibia na Angola) ku ruhande rwa Zambia unyura i Livingston ifatwa nk’Umurwa mukuru w’Ubukerarugendo.

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema yagaragaje ko yishimiye gutemberana na Perezida Paul Kagame kuri Victoria Falls bagiyeyo bari kumwe na bamwe mu bayobozi bo mu bihugu byombi.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Perezida Kagame yari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, Dr Vincent Biruta ndetse n’uw’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana.

Muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri, biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame na mugenzi we Hakainde Hichilema kuri uyu wa Kabiri baza no gutembera muri Pariki y’Igihugu ya Mosi-oa-Tunya na yo iri mu za mbere zinogeye ijisho muri Africa.

Photos© Village Urugwiro

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru