Saturday, August 1, 2026
RW|EN
MU RWANDA

AMAFOTO: Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Kazakhstan mu muhango w’akarasisi kanogeye ijisho

AMAFOTO: Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Kazakhstan mu muhango w’akarasisi kanogeye ijisho

Perezida Paul Kagame uri muri Kazakhstan mu ruzinduko rwo gutsura umubano no mu Nama mpuzamahanga, yakiriwe na mugenzi we w’iki Gihugu, Qasym-Jomart Toqayev banagirana ibiganiro.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Kazakhstan, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gicurasi 2025, byatangaje ko “Perezida Qasym-Jomart Toqayev yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame wageze muri Kazakhstan yitabiriye inama Astana International Forum.”

Perezidansi ya Kazakhstan ikomeza ivuga ko Abakuru b’Ibihugu byombi bashimye intambwe ikomeje guterwa mu mubano w’iki Gihugu n’u Rwanda.

Iti “Banagaragaje intego zihuriweho n’Ibihugu byombi mu iterambere rirambye n’intambwe ikomeje guterwa. Perezida Tokayev yashimye izamuka ry’ 8% ry’Ubukungu bw’u Rwanda ndetse no kugira Inzego zishikamye, banashimangira ubushake bwa Kazakhstan mu gikomeza guteza imbere imikoranire n’Ibihugu bya Afurika.”

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bya Kazakhstan kandi bikomeza bivuga ko Ibihugu byombi, byanagaragaje inzego zikwiye kwibandwaho mu mikoranire y’ibi Bihugu, zirimo ubucuruzi, Ishoramari, Ubwikorezi, ubuhinzi, ikoranabuhanga, ndetse n’imitangire ya serivisi mu nzego za Leta yifashisha ikoranabuhanga no mu rwego rw’Imari.

Perezida Kagame yahawe ikaze na mugenzi we wa Kazakhstan

Perezida Kagame yakiranywe urugwiro na mugenzi we wa Kazakhstan
Perezida wa Kazakhstan aramutsa bamwe mu bayobozi mu nzego Nkuru z’u Rwanda
Umukuru w’u Rwanda yakiriwe mu cyubahiro gihebuje
Hakozwe akarasisi kanogeye ijisho

Abakuru b’Ibihugu bagiranye ibiganiro

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + five =