AMAFOTO – Rayon Sports yabanje gusura mu Rukari yanganyije na Nyaza 2-2

Rayon Sports yaganyije na Nyanza FC,  2-2, abakinnyi b’iyi kipe babanje gusura ingoro y’Amateka y’Abami mu rukari.

Wari umukino wa gicuti Rayon Sports yakinnyi mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2021-2022.

 

Rayon Sports niyo yahabwaga amahirwe, nyuma y’uko Nyanza FC iri kwiyuba muri iki gihe itaramara n’umwaka ishinzwe.

Rayon Sports niyo yafunguye amazu mbere ku bitego bibiri byatsinzwe na Steve Elumanga ndetse na Onana Esomba mu Nyanza FC yaje kubyishura bitsinzwe na Ngarambe Sadjate ndetse na Habaguhirwa Babu, umukino urangira aya makipe yose akomoka mu karere ka Nyanza anganyije 2-2.

Mbere y’uyu mukino bamwe mu bakinnyi ni ubwa mbere bari bageze i Nyanza yaba Youssef ukomoka muri Maroc ndetse n’abandi bakinnyi b’abanyamahanga. Karim Makenzie niwe mukinnyi wasubiye i Nyanza mu bakinnyi bakiniye Rayon Sports ikiba muri aka karere ahagana mu 2012-13.

Rayon Sports kuva yava  i Nyanza iyi ni inshuro ya gatatu igiye gukinirayo bwa mbere ikaba yaragiyeyo mu 2019 , igiye gukina na AS Muhanga mu mukino wa gicuti,  tariki 24 Ukuboza Rayon Sports yasubiye i Nyanza FC mu mukino wo kurwanya inda zitateganyijwe yanganyijemo na mukura igitego kimwe kuri kimwe. Abakinnyi b’iyi kipe baboneyeho gusura gusura ingoro y’Amateka y’Abami mu rukari mbere y’umukino basobanurirwa amateka yarenze u Rwanda. Usibye uyu mukino Mukura VS yatsinze 2-1 Police FC.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Related Posts