AMAFOTO: Sadate yakozwe ku mutima n’abafana ba Rayon bamuhaye impano y’agatangaza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, yagaragaje ibyishimo bisendereye yatewe n’impano yahawe n’abakunzi b’iyi kipe bari kumwe na Perezida wayo, Uwayezu Jean Fidele.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Munyakazi Sadate yashyizeho amafoto agaragaza yahuje urugwiro na bamwe mu bafana b’Ikipe ya Rayon Sports yigeze kubera Perezida.

Izindi Nkuru

Ubu butumwa bugira buti Byari iteka n’agaciro kenshi kubana n’inshuti, abavandimwe n’inkoramutima ku munsi w’ejo. Nishimiye kandi ku mpano nziza mwangeneye nk’ishimwe kuri byinshi twakoreye Umuryango wa Rayon. Dushimiye kandi Perezida wa Rayon Sports wabanye natwe.”

Munyakazi Sadate wayoboye ikipe ya Rayon Sports mu bihe bigoye aho bamwe mu bakunzi b’iyi kipe batahwemye kumuvuga nabi bamushinja kubasenyera ikipe bakamara igihe kinini bamusaba kwegura.

Uyu mugabo ukunze kuvuga ko iteka aharanira icyateza imbere ikipe ya Rayon, yavugaga ko ibyo yakoraga icyo gihe byari binyuze mu mucyo cyane ku buryo abamurwanyaga ahubwo ari abatarifuzaga ineza iyi kipe.

Abafana bamuhaye impano bamushimira
Sadate yavuze ko yishimiye iyi mpano
Abafana bari kumwe na Uwayezu Jean Fidele

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru