Umuhanzi Munyaneza Confiance uzwi nka Confy uri mu bagezweho mu Rwanda, yatangaje ko amaze umwaka n’igice abana n’ikibazo cyitwa vitiligo gituma uruhu ruzana amabara adasanzwe, avuga ko amaze kubyakira, kandi ko yifuza ko n’abandi bafite iki kibazo biyakira, bagaterwa ishema n’abo bari bo.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, yagize ati “Umwaka n’igice birashize mbana na vitiligo idasanzwe ari indwara ahubwo ni uburyo uruhu ruzana amabara yera cyangwa yirabura ku ruhu rwanjye.”
Confy yakomeje avuga ko ubu asigaye yireba mu kirori akabona ari ibisanzwe ndetse ari akarangabwiza aho kuba ikibazo.
Yakomeje avuga ko kubana n’iki kibazo cya vitiligo byabanje kumubera urugendo rurerure, ariko ko yageze aho akabyakira ndetse na we ubwe akiyakira.
Ati “Bigitangira nagize ubwoba ku mpinduka z’uruhu rwanjye zariho zimbaho, ariko uko ibihe byagiye bitambuka, nasanze ari nk’ikirango gishya cy’umwihariko wanjye.”
Confy yakomeje avuga ko kuba akomeje kwiyakira kubera iki kibazo cya vitiligo, ndetse no kubisangiza abantu, bishobora kubera urugero abandi bafite ikibazo nk’icye, na bo bakiyakira.
Ati “Ntabwo bikwiye kuba umutwaro ku ruhu rwacu ahubwo dukwiye kubyakira mu mitima yacu, tukemera kuba abo turi bo.”
Confy yatangaje ko yiyemeje kwinjira mu bukangurambaga bwo kumvisha abantu bafite imyumvire yo kunnyega abafite iki kibazo, kubihagarika, ariko by’umwihariko n’abagifite bakemera kwiyakira.
Ati “Vitiligo ntabwo ari umutwaro ahubwo ni igice cy’akarangabwiza cy’uwo ndiwe. Nemeye kubyerekana nshize amanga.”
RADIOTV10