Sunday, July 26, 2026
RW|EN
SIPORO

Amagare-Kigali: Umwongereza yegukanye Shampiyona y’Isi mu Ngimbi noneho Umunyarwanda abasha gusoza

Amagare-Kigali: Umwongereza yegukanye Shampiyona y’Isi mu Ngimbi noneho Umunyarwanda abasha gusoza

Umwongereza Harry Hudson w’imyaka 17 yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu ngimbi z’abatarengeje imyaka 19 mu cyiciro cyo gusiganwa mu muhanda, noneho Umunyarwanda yabashije gusoza.

Ni icyiciro cyakinwe kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nzeri 2025, cyari gifite intera y’ibilometero 119,3, cyarimo udurera twa metero 2 435.

Uyu Mwongereza Harry Hudson wegukanye iyi shampiyona, yakoresheje amasaha 2:55’ 19’’, mbere yuko yatatse abakinnyi ubwo bari mu bilometero 36 bya nyuma, yanayoboye kuva ubwo yavaga mu gikundi cyari imbere, akaza kugera kuri Kigali Convention Center ayoboye.

Umukinnyi wa kabiri yabaye Umufaransa Johan Blanc wahageze asigwa amasegonda 16’’ n’uyu Mwongereza, akaba yahagereye rimwe n’Umunya-Pologne, Jackowiak Jan Michal wegukanye umwanya wa gatatu.

Iri siganwa ryatangiye abasiganwa ari 141 bo mu Bihugu 71, ababashije gusoza ntibageze no muri 1/2, kuko ababashije kurangiza ari 66, barimo Umunyarwanda umwe Ntirenganya Moise wari unakinnye Shampiyona y’Isi ku nshuro ye ya kabiri, ariko umwaka ushize wa 2024 ubwo yari i Zurich akaba atarabashije gusoza.

Naho abandi bakinnyi 75 barimo n’Umunyarwanda Nkurikiyinka Jackson, ntibabashije gusoza iri rushanwa, aho we yacumbikiye kuri lap ya gatanu.

Ntibikunze kubaho ko Umunyarwanda abasha gusoza muri iri siganwa rya Shampiyona y’Isi, ndetse no ku munsi w’ejo ubwo hakinwaga icyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 23, nta Munyarwanda wabashije kurangira, kimwe n’abandi Banyafurika benshi.

Ubwo abakinnyi bari bagiye gutangira mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nubwo benshi bacumbikiyemo hagati
Ubwo bari bahagurutse
Hudson ubwo yarebaga imbere ye aho agiye gusoreza
Harry Hudson w’imyaka 17 ubwo yageraga ku murondo wo gusorezaho

Umufaransa n’Umunya-Pologne ubwo na bo bari bahasesekaye
Umunyarwanda Ntirenganya Moise na we ari mu babashije gusoza

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 2 =