Bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Amajyepfo barokotse Jenoside Yakorwe Abatutsi bahabwa inkunga y’ingoboka, bavuga ko amafaranga bahabwa atajyanye n’uko ibiciro bihagaze ku isoko kuko bikomeje gutumbagira uko bwije uko bucyeye nyamara iyi nkunga itagieze ihinduka kuva mu gihe kinini gishize.
Baratangaza ibi mu gihe ibiciro by’ibikenerwa mu buzima bwa buri munsi bikomeje gutumbagira ku kigero cyo hejuru nyamara inkunga bahabwa itarigeze yiyongera kuva cyera.
Babwiye RADIOTV10 KO amafaranga agera ku 12000 agenerwa umuntu umwe ku kwezi iyo bayagejeje ku isoko aba iyanga ugereranyije n’uburyo ibiciro byamaze gutumbagira ku isoko.
Umwe mu babareberera yagize ati “Ibiciro ku isoko byaratumbagiye kandi urumva nta kindi kintu agishoboye gukora imirimo yo gukenura urugo, ategereje iyo nkunga y’ingoboka. Yiyongereye byabafasha bagasohoza uru rugendo rw’ubu buzima kandi bageze mu zabukuru kandi abagombaga kubasajisha ntabo.”
Umwe muri aba barokotse bahabwa iyi nkunga, avuga ko nubwo ari nke ariko hari icyo ibafasha.
Ati “Ni nkeya ariko ndashima kandi mfite ibyiringiro ko iziyongera, iyo bakaguhaye uha umuhinzi ukavuga uti ‘muntu mbagarira biriya bishyimbo.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yavuze ko ubuvugizi aba baturage basaba, bwatangiye gukorwa ku buryo hazakorwa isuzuma hakanashakwa uburyo bwo kongera iyi nkunga.
Ubuyobozi bw’u Rwanda bumara impungenge ko nubwo ikigega FARG cyavuyeho ariko inshingano zacyo zagiye mu zindi nzego ku buryo iki kibazo cy’abarokotse bafite ibibazo by’imibereho kizigwaho kandi kigashakirwa umuti ukwiye.
Ikibazo cy’itumbagira ry’ibiciro ku isoko ni kimwe mu bikomeje kwibazwaho, bigatuma hari abibaza imibereho ya bamwe mu banyantege nke mu mifuka no munsi y’urugo nk’aba n’ubusanzwe bafashwa na Leta.
RADIOTV10