Bamwe mu barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi batuye mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko n’ubwo hari byinshi bimaze gukorwa mu rwego rwo guhabwa ubutabera ariko hakiri imbaraga nke mu guhana ababakorera ibikorwa bibi by’ingengabitekerezo kuko hari ababikorerwa bakabahatira kwiyunga.
Aba barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi bo mu Ntara y’Amajyepfo, bagaragaza ko hari bamwe babahohotera mu buryo bunyuranye nko kubabwira amagambo ashengura umutima cyangwa kwangiza ibikorwa byabo nko gutema amatungo yabo no kurandura imyaka yabo.
Bavuga ko hari ubwo bagaragariza inzego ibi bibazo ariko ntibubihe ubureme bikwiye nyamara ngo hari ibimenyetso byigaragaza.
Umwe yagize ati “Ni gute ushobora gusanga ihene yawe bayitemye wagiye kuyizirika hanze cyangwa se ugasanga intsina zawe bazigushe kiracyari ntoya, kandi abayobozi tukabibabwira ariko bikarangira gutyo n’uwo muntu ntazamenyekane.”
Uyu muturage warokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, avuga ko hari bamwe mu bagenzi babo babayeho mu bwoba kubera ibi bikorwa bibi bakorerwa ariko ababibakoreye ntibabiryozwe, bakavuga ko bishobora kuzatuma banakorerwa ibirenze ibi kuko ababikoze baba batagizweho ingaruka n’ibyo bakoze.
Ati “Tubayeho mu bwoba ariko kandi twizeye ko na Leta yacu idukunda iratuzi. Ibyo bintu bajye babikurikirana. Turacyafite abantu bafite udusigisigi kandi abayobozi bamwe wabibabwira bagasa nk’ababirenzago. Nibareke tube umwe kuko ibyavuye muri Jenoside ntawe bitagizeho ingaruka.”
Icyakora aba baturage bavuga ko Abanyarwanda benshi bamaze gusobanukirwa ububi bw’ingengabitekerezo ku buryo iyo hagize uvuga amagambo yumvikanamo ingengabitekerezo ya Jenoside, bahagurukira rimwe bakamwamagana.
Undi muturage ati “Nk’ubu hari uherutse kumbwira ibintu, ariko natunguwe no kuba abantu barahise bamwira ngo ‘ayo makuru uyakuye he ubundi?’ nashimishijwe nuko bagenzi be bamubwiye bati ‘ayo makuru uyakuye he?, uyazanye ute?’ bose abakuru n’abato n’urubyiruko baramubwira bati ‘ibyo uvuze wabisubiramo?’.”
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry aherutse kubwira Radio 10 ko mu cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi, uru rwego rwakiriye dosiye 53 z’ingengabitekerezo ya Jenoside zikurikiranywemo abantu 68.
Dr Murangira yavuze ko abagabo ari bo biganje mu bakekwaho iki cyaha cy’ingengabitekerezo kuko abagaragaye muri kiriya cyumweru, 44 ari igitsinagabo bangana na 64,7% mu gihe abagore bari 15 bangana na 22,1% mu gihe abandi bangana na 13,2% bari bataramenyekana.
Pacifique NTAKIRUTIMANA
RADIOTV10