Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amajyepfo: Abarokotse bavuga ko ubuyobozi bubahatira kwiyunga n’ababahotera aho kubajyana mu butabera

radiotv10by radiotv10
24/04/2022
in MU RWANDA
0
Amajyepfo: Abarokotse bavuga ko ubuyobozi bubahatira kwiyunga n’ababahotera aho kubajyana mu butabera
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi batuye mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko n’ubwo hari byinshi bimaze gukorwa mu rwego rwo guhabwa ubutabera ariko hakiri imbaraga nke mu guhana ababakorera ibikorwa bibi by’ingengabitekerezo kuko hari ababikorerwa bakabahatira kwiyunga.

Aba barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi bo mu Ntara y’Amajyepfo, bagaragaza ko hari bamwe babahohotera mu buryo bunyuranye nko kubabwira amagambo ashengura umutima cyangwa kwangiza ibikorwa byabo nko gutema amatungo yabo no kurandura imyaka yabo.

Bavuga ko hari ubwo bagaragariza inzego ibi bibazo ariko ntibubihe ubureme bikwiye nyamara ngo hari ibimenyetso byigaragaza.

Umwe yagize ati “Ni gute ushobora gusanga ihene yawe bayitemye wagiye kuyizirika hanze cyangwa se ugasanga intsina zawe bazigushe kiracyari ntoya, kandi abayobozi tukabibabwira ariko bikarangira gutyo n’uwo muntu ntazamenyekane.”

Uyu muturage warokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, avuga ko hari bamwe mu bagenzi babo babayeho mu bwoba kubera ibi bikorwa bibi bakorerwa ariko ababibakoreye ntibabiryozwe, bakavuga ko bishobora kuzatuma banakorerwa ibirenze ibi kuko ababikoze baba batagizweho ingaruka n’ibyo bakoze.

Ati “Tubayeho mu bwoba ariko kandi twizeye ko na Leta yacu idukunda iratuzi. Ibyo bintu bajye babikurikirana. Turacyafite abantu bafite udusigisigi kandi abayobozi bamwe wabibabwira bagasa nk’ababirenzago. Nibareke tube umwe kuko ibyavuye muri Jenoside ntawe bitagizeho ingaruka.”

Icyakora aba baturage bavuga ko Abanyarwanda benshi bamaze gusobanukirwa ububi bw’ingengabitekerezo ku buryo iyo hagize uvuga amagambo yumvikanamo ingengabitekerezo ya Jenoside, bahagurukira rimwe bakamwamagana.

Undi muturage ati “Nk’ubu hari uherutse kumbwira ibintu, ariko natunguwe no kuba abantu barahise bamwira ngo ‘ayo makuru uyakuye he ubundi?’ nashimishijwe nuko bagenzi be bamubwiye bati ‘ayo makuru uyakuye he?, uyazanye ute?’ bose abakuru n’abato n’urubyiruko baramubwira bati ‘ibyo uvuze wabisubiramo?’.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry aherutse kubwira Radio 10 ko mu cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi, uru rwego rwakiriye dosiye 53 z’ingengabitekerezo ya Jenoside zikurikiranywemo abantu 68.

Dr Murangira yavuze ko abagabo ari bo biganje mu bakekwaho iki cyaha cy’ingengabitekerezo kuko abagaragaye muri kiriya cyumweru, 44 ari igitsinagabo bangana na 64,7% mu gihe abagore bari 15 bangana na 22,1% mu gihe abandi bangana na 13,2% bari bataramenyekana.

Pacifique NTAKIRUTIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − 11 =

Previous Post

Rutsiro: Batatu bikoreye imyenda ya magendu bafashwe bari kwihishahisha mu kivunge

Next Post

Ambasaderi w’Umuryango w’u Burayi yatunguye benshi agaragaza ko we n’abana be bihebeye Rayon

Related Posts

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

IZIHERUKA

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
MU RWANDA

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ambasaderi w’Umuryango w’u Burayi yatunguye benshi agaragaza ko we n’abana be bihebeye Rayon

Ambasaderi w’Umuryango w’u Burayi yatunguye benshi agaragaza ko we n’abana be bihebeye Rayon

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.