Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amajyepfo: Abatujuje imyaka 18 ntibemererwa kwinjira mu tubari, bati “None se twe ntitwemerewe kwidagadura?”

radiotv10by radiotv10
26/08/2022
in MU RWANDA
0
Amajyepfo: Abatujuje imyaka 18 ntibemererwa kwinjira mu tubari, bati “None se twe ntitwemerewe kwidagadura?”
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu rubyiruko rutujuje imyaka 18 y’amavuko rwo mu Ntara y’Amajyepfo, baravuga ko amabwiriza yashyizweho yo kubakumira mu tubari, ababangamiye kuko na bo bakeneye kwidagadura.

Hamaze iminsi havugwa imyitwarire idahwitse ya rumwe mu rubyiruko rwishora mu bikorwa bigayitse nko kunywa inzoga rugasinda ndetse n’abambara imyambaro iteye isoni.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera aherutse kubwira abategura ibitaramo ko badakwiye gufungurira abantu bose bifuza kubijyamo, ahubwo ko bakwiye no kureba ku marangamuntu yabo niba abifuza kubijyamo bujuje imyaka y’ubukure.

Yavuze kandi ko abafite utubari na bo badakwiye kugurisha ibisindisha abatajuje imyaka y’ubukure, ndetse abibutsa bihanwa n’amategeko.

Mu Ntara y’Amajyepfo hahise hashyirwaho amabwiriza yo gukumira abana batujuje imyaka 18 kujya mu tubari.

Bamwe mu rubyiruko bavuganye na RADIOTV10, bavuga ko aya mabwiriza ababangamiye kuko bumva ababuza uburenganzira bwabo.

Umwe yagize ati “Njye numva aho kugira ngo dukumirwe ahubwo batureka tukidagadura kimwe n’abandi, wenda ushaka kunywa inzoga bakagira uko bamugenzura.”

Mu buryo bwo kugenzura iyubahirizwa ry’aya mabwiriza, abinjiye mu kabari babanza kwerekana ibyangombwa bibaranga kugira ngo barebe niba bafite imyaka y’ubukure.

Uyu musore utaruzuza imyaka 18, yagize ati “Ibi byo kuvuga ngo bagufashe bakwaka ibyangombwa, ni ukutubangamira, kuko natwe mu burenganzira bwacu dukeneye kwidagadura.”

Undi yavuze ko abinjira mu tubari bose bataba bagiye kunywa inzoga, ati “Nshobora no kujyanayo n’inshuti zanjye wenda tugiye gukorerayo nk’ikirori ari ho twateguriye ibirori byacu, bakadusaba irangamuntu kandi harimo abatazifite bikatugora cyane.”

Uyu musore avuga ko hari hakwiye kubaho ubundi buryo bwo kugenzura bwatuma urubyiruko rudasinda wenda bakajya bashyiraho umubare w’inzoga batarenza.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi ubwo yari yifatanyije n’urubyiruko rwo mu Karere ka Ruhango mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko, yasabye inzego zose harimo n’ababyeyi kugenzura gahunda zihuza urubyiruko by’umwihariko muri iki gihe cy’ibiruhuko

Yagize ati “Biri kugaragara ko urubyiruko ruri kwishora mu bibonetse byose, bakunda ikigare, ugasanga n’umwana utaranywaga inzoga yazigezemo kubera ikigare.”

Mu byumweru bibiri bishize, mu Rwanda havuzwe cyane inkuru y’umukobwa witwa Mugabekazi Liliane wagaragaye mu gitaramo kimwe yambaye ikanzu igaragaza imyanya y’ibanga.

Uyu mukobwa wanaje gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame, ariko aza gufungurwa by’agateganyo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 1 =

Previous Post

P.Kagame yahishuye ikiganiro yagiranye n’umuyobozi ukomeye bahuriye mu nama akamubwira ko atazikingiza COVID-19

Next Post

Karongi: Impanuka y’imodoka yahitanye abari bayirimo bose

Related Posts

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Hari Abaminisitiri b’u Rwanda na DRCongo bagiye i Doha ahabera ibiganiro na AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

Minisitiri w’Umutekano mu Rwanda n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bari i Doha muri Qatar ahabera ibiganiro bihuza Guverinoma ya...

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

by radiotv10
11/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yagenewe igihembo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ku bw’uruhare rwe mu miyoborere ishyira imbere ubuvugizi...

Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

by radiotv10
11/07/2025
0

Mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo, haravugwa umusore ukekwaho kwica umubyeyi we (Nyina) amuhoye kuba yamubuzaga gutereta umugore...

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

by radiotv10
11/07/2025
0

In today’s world, parents get so busy with work which makes it hard to spend quality time and raise their...

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

IZIHERUKA

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha
MU RWANDA

Hari Abaminisitiri b’u Rwanda na DRCongo bagiye i Doha ahabera ibiganiro na AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

11/07/2025
Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

11/07/2025
Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

11/07/2025
Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

10/07/2025
Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Karongi: Impanuka y’imodoka yahitanye abari bayirimo bose

Karongi: Impanuka y’imodoka yahitanye abari bayirimo bose

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hari Abaminisitiri b’u Rwanda na DRCongo bagiye i Doha ahabera ibiganiro na AFC/M23

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.