Tuesday, July 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru agezweho hagati ya M23 na FARDC: Hongeye gukoreshwa indege y’imirwano

radiotv10by radiotv10
07/02/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru agezweho hagati ya M23 na FARDC: Hongeye gukoreshwa indege y’imirwano
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 watangaje ko igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyakoresheje indege y’imirwano yo mu bwoko bwa Sukhoi mu kumisha ibisasu mu duce dutuwemo n’abaturage, bikivugana bamwe muri bo barimo n’uruhinja.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’umutwe wa M23 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki Indwi Gashyantare 2025, rigaragaza ibi bikorwa bya FARDC byakozwe kuri uyu wa Kane tariki 06.

Iri tangazo ritangira rivuga ko “Ihuriro rw’Ubutegetsi bwa Kinshasa rikomeje kwica abasivile. Kuri uyu wa 06 Gashyantare 2025 indege y’imirwano (Sukhoi) yarashe mu bice bituwemo n’abaturage benshi bya Nyabibwe no mu bice bihakikije, bica abasivile bane barimo n’uruhinja.”

Ubuyobozi bwa M23 kandi bwatangaje ko ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zarekuye abarwanyi 100 barimo aba FARDC ndetse na FDLR, mu bazishyikirije i Goma, bakajya kwica abaturage.

Itangazo rya M23 rigakomeza rigira riti “Twafashe batanu muri bo (batatu ba FARDC ndetse na babiri ba FDLR) bari bafite intwaro enye na grenade eshatu.”

Umutwe wa M23 watangaje ko uzakomeza kurinda ubuzima bw’abaturage, bityo ko udashobora kwihanganira ibikorwa nk’ibi binyuranyije n’intego yawo.

Ibi bibaye nyuma y’umunsi umwe gusa hatangiye agahenge kafashwe n’uyu mutwe wa M23 katangiye tariki 04 Gashyantare 2025, ariko mu itangazo rigatangaza, uyu mutwe ukaba wari wavuze ko udashobora na rimwe kuzihanganira kumva hari aho uruhande bahangane rwakomeje koreka imbaga, kuko utazabirebera, ahubwo ko uzatabarana ingoga.

Nanone kandi ibi bibaye habura iminsi ibiri gusa ngo haterana Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu by’Imiryango ibiri, uwa SADC n’uwa EAC, kuri uyu wa Gatandatu bazahurira muri Tanzania kugira ngo bige ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC.

Ni inama izitabirwa na Perezida Felix Tshisekedi wa DRC, ndetse na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, nk’uko byemejwe na Perezida William Ruto wa Kenya unayoboye EAC.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − three =

Previous Post

Hasobanuwe uko Musenyeri wo mu Itorero rimwe mu Rwanda yakoze ibyaha akekwaho

Next Post

Ikindi Gihugu cyagiye gufasha FARDC cyavuze icyo kigiye gukora nyuma yuko hari icyemeje gucyura abasirikare

Related Posts

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

by radiotv10
07/07/2025
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’icya Uganda (UPDF) byakomeje ibitero byabyo bihuriyeho mu kurwanya umutwe w’iterabwoba wa...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 iratanga impuruza ku biteye impungenge biri gukorwa n’ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
07/07/2025
0

  Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kohereza ku bwinshi abasirikare ndetse n’intwaro nyinshi...

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

by radiotv10
04/07/2025
0

U Burusiya bwongeye kugaba ibitero bikomeye kuri Ukraine, mu ntambara imaze igihe ihanganishije ibi Bihugu, aho iki Gihugu cya Ukraine...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
04/07/2025
1

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko nta mushinga w’amasezerano wari wagerwago ku buryo wasinywa mu biganiro biri kubera i Doha muri Qatar,...

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

by radiotv10
03/07/2025
0

Baltasar Engonga Ebang wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iperereza mu by’Imari muri Guinée Equatoriale wigeze kugarukwaho cyane kubera...

IZIHERUKA

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano
MU RWANDA

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

by radiotv10
08/07/2025
0

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

08/07/2025
Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

07/07/2025
APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

07/07/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

07/07/2025
Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

07/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikindi Gihugu cyagiye gufasha FARDC cyavuze icyo kigiye gukora nyuma yuko hari icyemeje gucyura abasirikare

Ikindi Gihugu cyagiye gufasha FARDC cyavuze icyo kigiye gukora nyuma yuko hari icyemeje gucyura abasirikare

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.